Published Thursday , on 31 October 2019, 22:36:19 by Christophe Hitayezu

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, atangaza ko buri rugo rusabwe gutera nibura ibiti bitatu mu rwego rwo kunoza imirire.


Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihirijwe mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira, Minisitiri Dr. Mukeshimana yagize ati, “Mu muganda twakoze twibanze kuri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa kugirango byiyongere mu bidutunga mu ngo zacu.”

Akomeza agira ati “Ibi bijyanye no gutangiza ubukangurambaga bugamije ko buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa. Muri iyi gahunda kandi ibigo by’amashuri na byo birasabwa gutera ibyo biti, kuko twifuza ko abana baharererwa nabo babona imbuto mu mafunguro yabo, ariko bakaniga uburyo bwo gufata neza ibi bihingwa. Nkaba mboneyeho umwanya wo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro.”


Gutera ibiti nibura bitatu kuri buri rugo ni gahunda ya Leta itangirijwe imbere y’abatuye Nyabirasi muri Rutsiro

Yavuze kandi ko akangurira abanyarwanda bose kwitabira iyi gahunda, akanashishikariza abafatanyabikorwa batandukanye kuyishyigikira

Mu miyoborere myiza, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’imihigo y’ingo, igamije gufasha abagize umuryango kwiha gahunda y’ibikorwa bishobora kubageza ku iterambere. Mu mihigo bashishikariza abaturage guhigira zimwe muri gahunda Leta isanzwe ikangurira abaturage, harimo kugira ubwisungane mu kwivuza, akarima k’igikoni, gufata amazi, kugira abana biga kandi bafite isuku, kuringaniza urubyaro n’ibindi. Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto nayo ikaba ije yiyongera kuri zo, ku buryo izaniyongera mu mihigo yabo.


Mu muganda wabanjirije iyi gahunda hatewe ibiti by’imbuto, aha ni Fode Ndiaye uhagarariye amashami ya UN mu Rwanda na Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda

Mu bundi butumwa bwatangiwe muri ibi birori, umuyobozi uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, mu ijambo rye yibanze ku butumwa bwatanzwe ku rwego rw’Isi dore ko ubundi uyu munsi wizihizwa tariki 16 Ukwakira ariko buri gihugu kikaba cyahitamo umunsi ukinogeye nyuma ya 16 ariko kitarenze Ukwakira. Avuga ko umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko inzara n’imirire mibi bishobora kutubuza kugera ku iterambere rirambye niba nta gikozwe uyu munsi.


Fode Ndiaye ageza ijambo ku baturage

Avuga ko umuyobozi wa IFAD, Gilbert Houngbo, yavuze ko gahunda nziza z’ubuhinzi arizo zishobora guca inzara, umuyobozi wa WFP, David Beasley, we yagaritse ku kudapfusha ubusa ibiribwa, avuga ko ibiribwa bipfa ubusa ku isi bishobora kugaburira abandi baturage miliyari ebyiri, naho umuyobozi wa FAO ku Isi, Qu Dongyu avuga ko Leta zigiye korohereza abikorera bafite inganda zitunganya ibiribwa kugirango birusheho kuboneka kandi bihendutse.


Minisitiri Dr. Mukeshimana ashyikiriza umwe mu borojwe muri gahunda ya Girinka


Abana bo mu irerero ryegereye ahabereye ibi birori bagaburiwe indyo yuzuye, aha Minisitiri Dr. Mukeshimana, Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda n’abandi bashyitsi bahaga abana ifunguro.
Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda 81.3% bihagije mu biribwa, mu gihe mu mwaka wa 2006 bari 48%.