Published Saturday , on 22 December 2018, 16:31:38 by Christophe Hitayezu


Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yaganirije abantu 577 bahoze muri FDLR baherutse koherezwa mu Rwanda ku ngufu n’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bateraniye mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze.

Guverineri Gatabazi yababwiye ko bakwiye gushimira Imana kuba nyuma y’imyaka 24 bamaze baba mu mashyamba ya Kongo, ubu bashoboye kongera kuba bari mu Gihigu cyabo cy’amavuko.

Yabaganirije kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, abereka ibyo Leta ishyize imbere mu guteza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

Guverineri Gatabazi w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabahumurije kandi ko kuba bageze mu Rwanda bakwiye kumva ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse. Arabasaba kuza biteguye gufatanya n’abo basanze mu Gihugu kubaka u Rwanda kandi ko abanyarwanda baje basanga biteguye kubakira no kubabanira neza.

Abagize icyo bavuga muri icyi kiganiro bashimye uko Leta y’u Rwanda iri kubitaho kandi ibafasha gusubira mu buzima busanzwe.