Published Thursday , on 12 April 2018, 19:28:09 by Christophe Hitayezu

Abayobozi bane bari bamaze iminsi bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, basezerewe burundu na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018.

Abasezerewe nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard, ni Dr. Cyubahiro Bagabe Mark wari umuyobozi mukuru w’iki kigo, Dr. Gahakwa Daphrose wari umwungirije, Innocent Nzeyimana wari ukuriye ishami ryo kuhira imyaka ndetse na madamu Nyirasangwa Violette wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iki kigo RAB.

Dr. Bagabe Mark wayoboraga RAB ari mu basezerewe burundu

Dr. Cyubahiro Bagabe yahagaritswe by’agateganyo tariki 19 Mutarama 2018 ahita asimbuzwa by’agateganyo Dr. Karangwa Patrick wari usanzwe ukuriye ishami ry’ubushakashatsi.

Dr Gahakwa we yahagaritswe mu kazi by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2017 ari kumwe n’abandi bakozi batandatu bakoranaga muri RAB.