Published Wednesday , on 16 May 2018, 20:46:30 by Jean Claude Muvunyi

Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ’Hult prize’ wazanye amarushanwa mu Rwanda azahemba uyatsinze ibihumbi 30 by’amadorali ndetse agahita anabona amahirwe yo guhatanira miliyoni imwe y’amadorali ku rwego rw’isi.

Aya marushanwa ni ayo gutegura umushinga wagirira akamaro abantu benshi ndetse ukanaba washobora kugira isi nziza kurusha uko iri .

Amajonjora y’ibanze yarabaye, amarushanwa ya nyuma akaba azaba kuri uyu wa gatanu tariki 18 Gicurasi muri Camp Kigali aho bizitabirwa na ba rwiyemezamirimo basaga magana arindwi.

Umwaka ushize aya marushanwa yari yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, none ubu rikaba ryarageze muri za Kaminuza zose zo mu Rwanda.

Imishinga itandatu ni yo yageze mu kiciro cya nyuma ikaba izatoranywamo uhembwa ibihumbi 30 by’amadorali.