Published Wednesday , on 26 June 2019, 10:25:05 by Christophe Hitayezu

Raporo y’ihuriro rya Malabo Montpellier igaragaza ko ubumenyi buke bwa bamwe mu bahinzi n’abashinzwe iyamamazabuhinzi ndetse n’ikiguzi cya murandasi kigihanitse biri mu bibangamira ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika.

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, ari nayo yasohorewemo iyi Raporo, byagaragajwe ko ikoranabuhanga riri mu byongera umusaruro w’ubuhinzi kuko rifasha ababurimo kubona amakuru nyayo ku gihe n’ibisubizo byihuse mu bikorwa byabo nk’uko byagarutsweho na minisitiri w’intebe, Dr. Ngirente Edouard.

Dr. Ousmane Badiane, umuyobozi wungirije wa Malabo Montpellier, avuga ko ubumenyi bw’abahinzi ari ikibazo ibihugu by’afurika bikwiye gufatira ingamba kuko gusesengura no kubyaza umusaruro ku gihe amakuru yatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bisaba ubumenyi bwihariye, kandi Afurika ikaba ikiyubaka muri ryo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, avuga ko ubumenyi butaba ikibazo cyane kuko mu Rwanda urubyiruko rusobanukiwe ikoranabuhanga, bityo ko utabifiteho ubumenyi yifashisha umuto akamwerekera ndetse akanamufasha kubona amakuru arinyuzwamo.

Degisi Araba, umuyobozi wa CIAT muri Afurika, agaruka no ku kiguzi cya murandasi, agira ati, “Twarebye ikiguzi cya murandasi kuri telefone muri Afurika, usanga kikiri hejuru, bisaba kongera ibikorwaremezo. No muri raporo twasabye ko ibihugu byakongeramo ishoramari, hakajyamo n’abikorera kandi Leta zikaborohereza.”

Raporo ya Malabo Montpellier igaragaza ko umuntu umwe muri bane muri Afurika batihagije mu biribwa, nyamara 37% by’umusaruro w’ubuhinzi bw’uyu mugabane ukaba wangirika mu gihe cyo kwita ku musaruro, bityo ikoranabuhanga rikaba ryizeweho kuzamura umusaruro ndetse no kuwubungabunga mu bwinshi no mu bwiza.