Published Monday , on 10 December 2018, 14:51:10 by Christophe Hitayezu

Abiyeguriye ubuhinzi n’ubworozi bahamya ko ari umwuga nk’iyindi yose kandi ukeneye abafite ubumenyi muri wo. Amateka yaranze u Rwanda atuma hari abakuze benshi batize bikaba bituma umubare munini w’abahinzi babukora mu buryo bwa gakondo kuko nta bumenyi bubwerekeye bakuye ku ishuri.

Ibi bituma uyu mwuga uguma gusuzugurika, yewe abenshi bakawujyamo nk’amaburakindi.

Hari n’urubyiruko rwafashe ubuhinzi nk’igihano kuko nk’abize ku mashuri agira imirima uwakosaga bamuhanishaga kujya guhinga.

Muri iyi myaka u Rwanda rumaze kunguka umubare munini w’urubyiruko rwize ubuhinzi yewe hari n’abafashe iya mbere mu kubukora nk’akazi kabo gahoraho.

Kuba hariho urubyiruko rwinshi ruzi gusoma no kwandika ndetse rukaba runazi gukoresha ikoranabuhanga, byafasha ubuhinzi n’ubworozi gutera imbere rubikoze rubikunze maze n’abazarukomokaho bagakurana umuco wo guhinga Kinyamwuga.

Ihuriro ry’urubyiruko rwiyemeje gukora ubuhinzi rizwi nka YEAN ubwo ryahuraga tariki 9 Ukuboza 2018, abarigize biyemeje gusangizanya ubumenyi bafite ndetse bakanafasha buri muhinzi buri kintu gikenewe kugira ngo bukorwe buteza imbere ubukora kandi abukore abwishimiye.

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro YEAN

Niyimpa Gabriel ni umwe mu uru rubyiruko, akora umutobe mu nanasi. Yemeza ko nta kindi kintu cyateza imbere nk’ubuhinzi n’ubwo abenshi batarabisobanukirwa.

Mukeshimana Rosalie yize ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda kandi ni nabwo akora, aho ahinga imiteja mu Karere ka Bugesera agemura hanze y’u Rwanda.
Avuga ko yabonye ko ubuhinzi ari umwuga mwiza wateza imbere uwukora atanashoye menshi, avuga ko ubwo ubwo yajyaga kwimenyereza muri Israel yasanzeyo abakire bakomeye babuvanye mu buhinzi.

Yavuze ko yahinze hegitare imwe mu gihembwe gishize maze abonamo asaga miliyoni y’inyungu.

Nshimiyimana Arcade uyobora YEAN avuga ko bayishinze bagamije guhuza abahinzi ngo bungurane inama kandi ngo byatanze umusaruro ushimishije.

Ibi bishyigikirwa na Rosalie aho avuga ko iyo hari uhuye n’ikibazo mu murima cyangwa itungo ahita agishyira ku rubuga bahuriyeho maze abafite igisubizo bakamufasha kubona umuti wacyo byihuse.

Uyu muryango umaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi bine babasha guhanahana inama n’amakuru biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.