Published Saturday , on 29 December 2018, 13:59:16 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Mu gitaramo cy’imihigo ya Gisagara Volleyball Club (GVC) cyabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki 28 Ukuboza, mu rwego rwo kwitegura guserukira u Rwanda muri Werurwe 2019, hakusanyijwe inkunga izayifasha ingana n’amanyarwanda miliyoni 8 n’ibihumbi 320, amadolari ya Amerika 6360 n’ama Pound 100 ndetse hagira n’uwitanga kuzayimenyera imyambara mu gihe cy’amarushanwa.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyagisagara barimo n’abatuye mu mujyi wa Kigali n’utundi turere ndetse n’abafana b’iyi kipe hagamijwe gusabana no kuyishyigikira ngo haboneke asaga miliyoni 39 zikenewe ngo ibashe kuzitabira aya marushanwa ku rwego rw’Afurika.

Perezida wa GVC, Ntivuguruzwa Augustin uzwi nka Kagina, asanga kwishimira ibyagezweho neza ari ukubishyigikira, agira ati ’’Mu myaka itatu tumaze dukina muri Championat, mu myaka ibiri nitwe twatwaye ibikombe, n’ubu umwanya turiho si mubi kuko ari uwa mbere, ahanini tugamije kuzamura impano mu karere kacu, kakaba isoko y’abakinnyi mu Rwanda”.

Perezida wa GVC mu gitaramo cy’imihigo

Akomeza agira ati “Uyu mwaka duteganya guhagararira igihugu, nk’uko twabitwaye mu Rwanda, ibikombe mpuzamahanga nabyo turabikeneye”

Kagina avuga ko ingengo y’imari ikenewe ari miliyoni 39 n’ibihumbi 960. Muri aya mafaranga harimo miliyoni zigera kuri esheshatu bamaze kwemererwa n’abakozi b’akarere ka Gisagara nk’uko byagaragajwe mu igenabikorwa.

Djibril Adamou, ni umukinyi wa GVC ukomoka muri Niger, avuga ko yishimiye ko mu nkunga yatanzwe harimo n’uruhare rw’abakinnyi kuko bemeye kwibonama ibihumbi Magana atanu. Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye nka Esperance de Tunis yo muri Tuniziya, Al Hydaya yo muri Arabia Soudite n’ayandi, avuga ko intego bafite ari uko mu marushanwa bagomba kwitwara neza.

Djibril yagize ati “Mu bindi bihugu cyane iby’abarabu bafite amakipe akomeye, usanga abakinnyi barabigize umwuga ari ko kazi kabo gahoraho kandi bahembwa neza, ni ibintu bidusaba kwitegura natwe bihagije kuko ni amarushanwa azaba akomeye, ariko turizera ko nibura tuzaza mu myanya itatu ya mbere”.

Djibril Adamou, umukinnyi wa GVC

Depute Bakeshimana Chantal ukomoka muri aka karere we yavuze ko nta cyananirana hari abantu, ati ’’Ahari abantu nta cyananirana, nta kintu gikwiye kudutera ubwoba mu gihe dufite urukundo rw’akarere tuvukamo n’igihugu muri rusange.’’

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Karekezi Leandre, avuga ko ikipe idakwiye guhora iteze amaboko ngo ibone gusohoka, yagize ati “Kwishakamo amikoro ni igihe cyari kigeze, ariko nka Federasiyo hari icyo tuzakora […]. Izasohoke igiye gutsinda aho gusohokera igihugu gusa”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko Gisagara ari akarere kava kure ariko gafite umwihariko mu guteza imbere imikino cyane cyane muri Volley. Uyu muyobozi yanatanze umukoro ku ikipe kugira ngo berekane ko bashoboye.

Itariki n’igihugu cyizakira aya marushanwa ntibiratangazwa kuko ngo akenshi bimenyekana habura nk’ukwezi kumwe ngo atangire, bikaba biba bisaba ikipe gutegura ubushobozi bwayigeza mu gihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika cyahabwa kuyakira ku buryo bitagira ingaruka mu kwitabira.

Amwe mu mafoto y’abakinnyi ba GVC