Published Sunday , on 7 February 2021, 20:08:02 by Bucyibaruta Kabera Samson

Nyuma y’uko umunyarwandakazi witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuga ko abarizwa mu mujyi wa Kigali, ashyize kuri YouTube amagambo yagaragaye nko gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yaburiye buri wese kandi yibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Idamange avuga ko ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu mashusho ye yagaragaye avuga ko u Rwanda rwagize Jenoside iturufu. Ibi ndetse n’andi magambo yavuze, biri mu byatumye abanyarwanda batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga bakamagana Abapfobya n’Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yahise yamaganira kure ibitekerezo by’uyu mugore, avuga ko ari mu murongo wo kuyobya abantu apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yaboneyeho umwanya wo kwibutsa mu Kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda ibifitanye isano nayo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko y’igihugu kigenderaho.

Mu ibaruwa ndende yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 5 Gashyantare 2021 n’iyi komisiyo, yavuze ko buri mwaka iyo igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyegereje hakunda kugaragara abantu bashyira imbaraga mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi no gutesha agaciro ibyiza u Rwanda rumaze kugeza ku banyarwanda kuva FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside muri Nyakanga 1994..

Banatanze umuburo ku bantu bose nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’iyi Komisiyo (CNLG) mu biganiro binyuzwa kuri Youtube ndetse no ku mbuga nkoranyambaga aho yasanze haba harimo imvugo zo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi Komisiyo ikaba yavuze ko iyi myitwarire ibujijwe kandi ikaba ihanwa n’amategeko y’u Rwanda.