Published Wednesday , on 2 June 2021, 13:02:11 by Uwimana Joselyne

Mu mahugurwa agamije kwizihizwa imyaka 50 ishize ihuriro MAB (Man and Biosphere) ryita ku mibanire y’abantu ndetse n’ibidukikije rigeze mu Rwanda hagiye hagarukwa ku kuba hari abantu bamwe na bamwe bagikeneye kumenya ibyiza by’ibidukikije birinda kubyangiza cyane cyane abaturiye ibyanya birinzwe birimo nka Gishwati, Mukura ndetse na pariki y’ibirunga
n’ahandi.

Bamwe mu bitabireye aya mahugurwa baturutse mu bigo bitandikanye bifite aho bihuriye n’ibidukikije ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima bemeza ko hari abaturage bataramenya neza akamaro k’ibidukikije ndetse n’ibinyabuzima bakaba bakibyangiza. Iradukunda Prosper ni umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko muri MAB ku rwego rwa Afurika, avuga ko nk’urubyiruko bafite intego yo kwigisha abantu gusobanukirwa ndetse no kumenya ibyiza by’ibidukikije ndsetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati "Nk’urubyiruko rwa MAB twiyemeje kwita ndetse no kubungabunga ibidukikije kuko bifite akamaro kanini, gusa mu babituriye hari abatarasobanukirwa akamaro ka byo nkatwe urubyiruko, rero twiyemeje kwigisha ndetse no kubasobanurira ibyiza byo kubirinda kuko nabo bari mu bambere bigirira akamaro, nk’ibikorwa remezo, kuko amafaranga avamo bagira icyo bakorera abahatuye."

Mvunabandi Dominic ni umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya muri UNESCO, yagize ati "hari ibintu byinshi bikigaragara byangiza ibyanya bikomye, harimo ubucukuzi ndetse n’abaturage bakiragiramo ndetse no gushakamo ubwatsi bw’amatungo, twebwe nka UNESCO icyo dukora ni ugushaka uburyo abaturiye ibi byanya bafashwa kugirango birinde kuba bakwangiza ibyo byanya, tukaba twabagenera ibikorwa remezo biba byaturutse mu byinjiye biturutse muri ibyo byanya, hakabaho no kubigisha ndetse no kubasobanurira".

Ngoga Telesphore ni umukoze muri RDB akanaba umwe muri komite ku rwego rw’igihugu muri MAB, avuga ko hakigaragara abantu batarasobanukirwa uburyo babana n’ibidukikije batabyangije, ko hakiri ibibazo bigaragaramo. Yagize ati "Nemera ko abantu batumvira rimwe ariko bazagenda bumva gahoro gahoro, cyane ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bihakorerwa kugirango abahaturiye nabo bagire ishema ryo kumenya ndetse no gusobanukirwa akamaro k’ibyo byanya ndetse no kubibungabunga".

Mu Rwanda habarurwa ibyanya birinzwe ku rwego rw’isi bibiri harimo icyanya cy’ibirunga cyemejwe na UNESCO mu 1983 ndetse n’icyanya cya Gishwati mukura nacyo cyemejwe muri 2020 mu gihe ku Isi yose habarurwa ibyanya bikomye 714.