Published Thursday , on 13 May 2021, 22:26:29 by Uwimana Joselyne

Aborozi b’amatungo magufi, arimo ingurube n’inkoko bavuga ko babangamiwe cyane n’ibiciro by’ibiryo aya matungo arya bakavuga ko babibura kuko byahenze cyane, naho ababigurisha nabo bakavuga ko babura abakiriya ngo binubira ibiciro kandi nabo nta kundi babigenza kuko ibyo babikoramo bihenda.

Bamwe mu borozi b’inkoko twaganiriye bavuga ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo korora kinyamwuga kuko babonye ko ari iterambere kandi ko bigira umusaruro ariko ko bahura n’imbogamizi zo kubura ibiryo kuko biba ahantu hake kandi naho biri usanga bihenze.

Mukashefu Elise ni umworozi w’inkoko yororera mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga, afite imishwi y’inkoko igera ku bihumbi 10 avugako yavuye mu bwarimu akagana ubworozi bw’inkoko zitanga inyama, gusa naho agariko ku giciro gihanitse cy’ibizitunga.

Yagize ati "Mbere nari umwarimu nza kubivamo nigira kuba umworozi kuri ubu norora inkoko zitanga inyama kandi mbona ari byiza kuko mfite n’ishuri nigishamo abandi bagenzi banjye uburyo bakora ubworozi bw’umwuga. Gusa ikibazo dufite kidukomereye ni ukubona ibitunga inkoko kuko ibiryo by’inkoko birahenze cyane, nk’agafuka k’ibiro 50kg kagura ibihimbi 25frw, urumva rero ko kubona ibihaza inkoko biba bigoye".

Kubwimana Innocent nawe ati "Kororo inkoko ni umushinga mwiza kandi buri umwe wese yakwitabira gukora kuko iyo uzitayeho ukaziha ibyo kurya byazo byazigenewe zirakura kandi neza, ariko ikibazo duhura nacyo ni uko kubona ibiryo bitugora kuko birahenze cyane. Mu by’ukuri turasaba inzego zitureberera kudufasha".

Nshuti Ritha ni umukoze ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Zamura Feed rukora ibiryo by’amatungo bitandukanye harimo inka, inkoko n’ingurube ruherereya mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, avuga ko uru ruganda barushinze bakoresheje asaga miliyoni eshatu z’amadolali mu guhangana n’ikibazo aborozi bagiraga cyo kibura ibiryo by’amatungo, ariko kuri ubu avuga ko bafite ikibazo cyo kutabona abakiriya.

Yagize ati "Mu byukuri uru ruganda rwaje rugamije kuba rwakemura ikibazo cy’aborozi batabonaga ibyo kurya by’amatungo yabo, gusa n’ubwo dukora abakiriya baracyari bakeya ugereranije n’ibyo uruganda ruba rugomba gukora ku munsi kuko dukora 40% y’ibyo dushoboye gukora, ntabwo twakora byinshi ngo tubone abaguzi".

Akomeza avuga ko impamvu batabona abaguzi ari uko binubira ibuciro, akagira ati "Natwe nta kundi twabigenza kuko ibyo tubikoramo biraduhenda, ibyinshi biva mu mahanga nka soya ibigori n’ibindi byinshi, tubitumiza hanze kandi ku biciro biri hejuru".

Myambi Celestin ni umukozi ushinzwe ubworozi mu kigo gishinzwe iterambere ku isi, mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (Enabel) avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kandi no gukorana n’inganda zikora ibiryo by’amatingo zigera kuri eshanu zikongererwa ubushobozi.

Yagize ati "Tugiye gukorana n’inganda zikora ibiryo by’amatungo tubongerere ubumenyi, ikindi RAB nayo turi gufatanya ku buryo abahinzi bahinga ibigori na soya babongerera ubushobozi bakaba babona inyongeramusaruro kandi bakaba benshi, ku buryo bazajya beza ari benshi noneho ingana zikabona ibyo zikoresha zitabikuye hanze, bikazatuma nabo bamanura, kuko ibiryo bizagera ku muturage bitamuhenze".

Ubusanzwe 70% ushyira mu bworozi bw’inkoko ni ibyo kuzigaburira, birimo ibyubaka umubiri (vitamini), ibigori, soya, ibihwagari n’ibindi gusa ibihingwa bakoresha bakora ibyo kurya byazo ibyinshi bivanwa mu bihugu bya Malawi na Zambia by’umwihariko ibigori.