Published Thursday , on 29 March 2018, 00:59:29 by Christophe Hitayezu

Si bishya mu Rwanda ko amavuta yo kwisiga atukuza uruhu rw’umuntu cyane cyane arimo ikinyabutabire cyitwa ’Hydroquinone’ atemewe, ariko ntibibuze ko akigaragara hirya no hino mu gihugu acuruzwa ku mugaragaro, gusa ubu ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, kivuga ko kigiye gukorana n’inzego zitandukanye aya mavuta agacika.

Ntihemuka Emmanuel, umwe mu bacuruza amavuta i Rusizi arimo n’aya atukuza uruhu amaze kumenyekana ku izina rya ’mukorogo’, avuga ko barangura batazi ko harimo ibitukuza uruhu, ariko ahamya ko abakobwa bayakunda cyane kurusha ayandi, agira ati "Amavuta atukuza barayakunda kuko baba bashaka kuba inzobe bose".


Amavuta ahindura uruhu ntiyemewe mu Rwanda

Niyiragira Dieudone nawe ucuruza amavuta na poroduwi z’imisatsi mu mujyi wa Rusizi, avuga ko bataba bazi akenshi ibigizi amavuta kuko barangura bitewe n’icyo abakiriya bashaka, ati "Iyo umukiriya akubajije amavuta ukayabura, iyo ugiye kurangura urayamushakira. Turasaba RSB ivuga ko ayo mavuta atemewe mu Rwanda ko bajya basobanurira abacuruzi baranguza kuko aya mavuta aturuka hanze ntakorerwa mu Rwanda, bityo rero natwe nitujya kubaranguraho tuzaba twizeye ko turanguye amavuta atarimo ibihindura uruhu rw’umuntu".


Niyiragira Dieudone , umucuruzi i Kamembe

Uwimana Clement, umukozi wa RSB ushinzwe amabwiriza y’ubuziranenge y’ibikorwa hifashishijwe ubutabire bizwi nka ’Produits Chimique’, avuga ko hari uburyo abacuruzi bakoresha bajijisha nyamara bashaka kugaragaza ko ayo mavuta arimo ikinyabutabire gihindura uruhu,

Bwana Uwimana agira ati "Mu gihe barangura bakagombye kubanza gusoma ibirango byanditse ku icupa, hari aho usanga handitseho ’Hydroquinone’, ariko hari n’ukundi abacuruzi bajijisha kugirango bacuruze, hari ubwo bandikaho ’Benzene Diol’ kandi naryo ni irindi zina rya ’Hydroquinone’, hari n’andi mazina menshi bakoresha bajijisha. Uretse Hydroquinone kandi hari n’ama ’Streoid’ aba mu mavuta kandi na yo ahindura uruhu rw’umuntu. Hari abayacuruza batabizi ariko hari n’ababikora nkana".

Asobanura ko ibi binyabutabire iyo byinjiye mu ruhu bihindura imikorere karemano yarwo kandi bikarwangiza, bityo abayakoresha bakaba basabwe kuyitongera mu rwego rwo kwita ku ruhu rwabo.

Twashatse kumenya uko aya mavuta agera mu Rwanda kandi atemewe mu gihe ibije ku isoko ry’u Rwanda byose bibanza kugenzurwa, maze Uwimana asobanura agira ati "Kugenzura birakorwa ariko si 100%, hari imipaka tutarabasha kugenzura kandi hari n’ubucuruzi butemewe usanga ibicuruzwa binyuzwa mu nzira zitemewe".

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakoresha aya mavuta bavuga ko batewe impungenge n’ingaruka zayo ndetse ngo hari n’abahisemo kuyareka, umwe muri bo agira ati "Nkanjye najyaga nisiga amavuta arimo Hydroquinone, ubu mfite imyaka 42 ariko nagaragaraga nk’ufite 50, ariko nyuma yo kuyareka murabona ko uruhu rwanjye rumeze neza".


Avuga ko yayakoresheje akayareka nyuma yo kumenya ububi bwayo

Athanasie Mukeshiyaremye, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo RSB, avuga ko iki kigo kigiye gukorana n’inzego zitandukanye maze aya mavuta atujuje ubuziranenge kandi atemewe mu Rwanda akabasha gucika burundu, yagize ati "Turavugana n’urwego rushinzwe igenzura ry’ibyinjira ku isoko kugirango ibyo bintu bicike, ikindi ni uko tuzakorana n’inzego zishinzwe ubuzima kugirango aho tutari na bo bajye badufasha bicike, ariko kandi tuzakorana n’ishyirahamwe ry’abaguzi kugirango na bo badufashe ibintu bitujuje ubuzirange bigabanuke ku isoko".


Athanasie Mukeshiyaremye, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo RSB

RSB isa n’iyahagurukiye ibijyanye no gutunganya uburanga kuko iri no mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu bugamije kumenyasha abafite inzu zitunganya uburanga zizwi nka ’Sallon de Coiffure’ ko hari amabwiriza y’ubuziranenge yabashyiriweho, nyuma y’ubu bukandurambaga hakazabaho iyubahiriza ry’aya mabwiriza ku batanga izo serivisi bose.

I Rusizi abatanga serivisi za Salon de Coiffure bahurijwe hamwe bahugurirwa amabwiriza y’ubuziranenge agiye kujya agenga umwuga bakora