Published Friday , on 4 December 2020, 14:05:46 by Uwimana Joselyne

Abahagarariye abandi mu bafite ubumuga barasaba ikigo kibarurishamibare ko hakorwa imibare nyayo y’abafite ubumuga kuko iyo baheruka guhabwa ya 2002 ingana n’ibihumbi 456 batayemera, ibintu bavuga ko bizabafasha kumenya uko bahabwa ubufasha.

Ibi babitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru tariki ya mbere ukuboza 2020, ubwo bagaragazaga bimwe mu bibazo bahura nabyo n’uburyo bakorerwa ubuvugizi. Hakagarukamo cyane cyane ko bashobora nko gusabirwa ibikoresha abantu bamwe kuko nta mibare ihamye bafite abandi ntibabibone.

Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga (NIDOR), Bizimana Dominique, avuga umushinga wabo ukorera mu turere dutanu mu gihugu hose ariko muri two, mu bushakashatsi bikoreye, basanze imibare bahawe n’ikigo cy’Ibarurishamibare idahura. Agira ati "Imibare twahawe n’ababishinzwe ntabwo ariyo rwose turayihakana, kuko ni bake cyane ugereranije n’abahari. Ahubwo iyo twe twabonye mu bushakashatsi twakoze ikubye kabiri iyo Leta yagaragaje, bikatubera imbogamizi nko mu gihe turi gusaba ibikoresha bifasha bafite ubumuga".


Bizimana Dominique aganira n’abanyamakuru

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba badafite imibare ihamye bituma batamenya abo bakorera ubuvugizi, agasaba ko hakorwa irindi barura rihamye rigaragaza imibare nyayo.

Mu bindi bibazo byagiye bigarukwaho ni mu burezi, nko kuba ururimi rw’amarenga ntaho rwigishwa kandi ugasanga n’abarimu babigisha nabo ubwabo bataruzi.

Samuel Munana, Umunyamabanga mukuru uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge, yasabye ko ururimi rw’amarenga na rwo rwashyirwa muzindi ndimi.