Published Saturday , on 2 June 2018, 16:51:01 by Uwimana Joselyne

Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw’umwana irasaba ko ingengo y’imari igenerwa abana yongerwa hagakemurwa ibibazo bagihura na byo birimo n’iby’abana bakigaragara mu buzima bubi bwo ku mihanda.

Iyi miryango ivuga ko biri mu byifuzo bagejeje ku ba depite bagasaba byakemuka.

Evariste Murwanashyaka, Umukozi muri CLADHO ushinzwe kurengera abana no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, avuga ko ingengo bagenerwa idahagihe, yagize ati "Iyo ugeze mu buyobozi bwo hejuru uhasanga amafranga bavuga ko azafasha abana, wagera ku karere ugasanga ntayo, bagusobanurira ugasanga avanze n’ibindi byinshi bakakubwira ko ayo bemerewe ari ayo bagomba guhabwa y’urugendo baza nko ku karere kubaza ibibazo, akenshi ugasanga akwiye guhabwa abafite ubumuga gusa, ariko babandi baba kumuhanda ukaboba ntacyo babivugaho, ibyo byose ni byo dusaba Leta ko yabyigaho ikazadusubiza".

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge avuga ko muri rusange abana bashima ibyo bamaze kugeraho, ariko kuri we abona hakwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo inzitizi abana bahura na zo zigabanuke.

Zamida uhagarariye abana muri Nyarugenge

Zamida yagize ati "Abana baracyafite ibibazo kuko hari benshi tubona ku muhanda kandi na bo barababaje, bakabaye bari ku ishuri nk’abandi, Leta izadufashe na bo bagenerwe ubufasha ndetse haracyagaragara abana badafite ubushobozi bwo kurya Ku ishuri, abandi bakarya bo bagasigara, ibyo byose bikwiye gukosoka".

Ikindi mu byo iyi miryango yasabye Leta harimo kuba hashyirwa umukozi mu karere ushinzwe abana ndetse no kugabanya amafranga aguzwa hanze mu bijyanye no kwiga.