Published Monday , on 12 November 2018, 15:20:57 by Christophe Hitayezu


Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi (Science), hanagaragajwe ko hakiri icyuho ku buringanire mu kwitabira aya masomo

Umubare w’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi (Siyansi) mu mashuri makuru na Kaminuza uracyari hasi cyane ugereranyije n’abahungu, hakaba hasabwa ko Minisiteri y’Uburezi yashyiraho ingamba ngo abakobwa bakomeza muri ayo mashami babe benshi nk’uko bimeze mu mashuri yisumbuye.

Umurerwa Nice ni umunyeshuri wiga ubumenyi mu mwaka wa 5 mu rwunge rw’amashuri rwa Saint André, agira ati ”Nk’ubu twe mu ishuri turi 40 ariko muribo abakobwa turi 10 gusa, mu gihe abahungu ari 30 bivuze ko kuba tutangana mu ishuri bishobora kuba byaratewe n’uko n’ubusanzwe abana b’abahungu bagana ishuri cyane kurusha abakobwa.”

Nizere Daniel ni umwarimu w’ubugenge mu ishuri ry’ubumenyi rya Rutobwe ryo mu karere ka Kamonyi, asanga ahanini binaterwa n’imyumvire, agira ati ”Bihura n’imyumvire y’abakobwa bacyumva ko ibishatse gukomera byose biharirwa abahungu. Twe dufasha abakobwa kumva ko nabo babishoboye tubaremamo kwigirira icyizere. Iyo dukoze amahuriro yo kwigiramo dushyiramo umubare munini w’abakobwa kandi tukabasaba ko umukobwa ariwe uyobora iryo huriro cyangwa gurupe, bituma bumva ko nabo bafite ubushobozi n’inshingano zo kuyobora bagenzi babo n’abahungu barimo”.

Dr. Herine Otieno Menya, Umuyobozi wa gahunda igamije guhugura abarimu mu bijyanye na siyansi (TTP), mu kigo nyafurika gishinzwe kwigisha ubumenyi mu mibare AIMS avuga ko hakiri icyuho hagati y’abahungu n’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi, agira ati "Uburinganire mu masomo ajyanye n’ubumenyi ni ikibazo gikwiye kwitabwaho, muri gahunda y’amahugurwa ku barimo tubafasha uko bategura amasomo mu buryo bwitaye ku buringanire, bugatinyura abana b’abakobwa gukura bakunda Siyansi n’imibare"

Dr. Herine Otieno Menya, Umuyobozi wa gahunda igamije guhugura abarimu mu bijyanye na siyansi (TTP)

Avuga ko ikindi gikwiye gukorwa ari ugukorana n’abashyiraho politiki z’uburezi, hakarebwa uburyo hashyirwaho politiki mu mashuri zikundisha abakobwa siyansi kandi ko bisaba uruhare rw’abarimo, ababyeyi ndetse n’abayobozi.

Avuga kandi ko ’Siyansi’ ikwiye guhuzwa n’ubuzima busanzwe kandi imyigishirize yayo ntizemo ihangana ryane kuko biri mu bituma abana babakobwa batinya ayo masomo.

Dr. Habimana Fabien, umuyobozi w’Ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, nawe yemera ko iki kibazo gihari mu mashuri makuru na Kaminuza, agira ati "Dufite umubare munini w’abakobwa biga ’Siyansi’ mu mashuri yisumbuye, ariko ikibazo dufite ni abakomeza mu byiciro byo hejuru muri za Kaminuza, baracyari bake cyane bakomeza muri ayo mashami [...] Icyo tugiye gukora ni ukurushaho gukangurira abakobwa kwiga aya masomo tubereka ko atari ay’abahungu gusa, abayatsinze neza ndetse n’abifuza kuyakomezamo muri Kaminuza tubashyirireho udushimwe".

Dr. Habimana Fabien, umuyobozi w’Ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi

Dr. Herine Otieno Menya ahamya ko ibyiza byose Isi igeraho byubakiye ku buhanga bw’abanyabumenyi (Scientists), aho asanga amasomo y’ubumenyi afasha umuntu kugira imitekerereze yagutse nko mu ikoranabuhanga, ubuzima, n’imihindagurikire ry’ikirere byose byubakiye ku masomo y’ubumenyi.

Imibare ya Minisiteri y’uburezi igaragaza ko mu banyeshuri 78,892 bigaga hejuru y’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017, abakobwa bakurikiraga amashami ajyanye na ’Siyansi bari 43,861 mu gihe abahungu ari bo bari bake ari 35,031.

Iyi mibare igaragaza impinduka mu mashuri makuru na Kaminuza kuko mu mwaka w’amashuri 2016/2017, mu banyeshuri 3,977 bakurikiye amashami ya Siyansi, imibare n’ibarurishamibare, abakobwa ari 1, 363 mu gihe abahungu ari 2,614.

Abakobwa batinyutse Siyansi bagaragaza ubushobozi kimwe n’abahungu

Kuba Leta yarashize ingufu mu myigire y’umwana w’umukobwa mu mashuri yisumbuye, agafatirwa ku manota make ugereranyije n’abahungu, biri mu byongereye imibare yabo muri iki cyiciro muri rusange, Dr. Habimana akaba yizeza ko no mu mashuri makuru hazongerwa ingamba n’ubwo zitashingira ku manota.