Bamwe mu bafite aho bahurira na serivisi z’ubutabera barasaba ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge bazwi nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakurwaho inshingano zo kurangiza imanza kubera umwanya muto bagira ndetse n’izindi mpamvu zifitanye isano n’imiterere y’izi nshingano.

Umuyobozi wa Transperency International Rwanda, Ingabire MArie Immaculee, avuga ko akenshi abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bihunza kurangiza imanza, agira ati "Banga kurangiza imanza kuko batanabihemberwa, umuhesha w’inkiko w’umwuga iyo arangize urubanza araruhemberwa, iyo gitifu abikoze ntabihemberwa ndetse rimwe na rimwe akanavuga ko bimuteranya n’abaturage bamufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta", akaba asaba ko byahabwa umunyamategeko w’umurenge, iby’ubuhesha bw’inkiko bikarekerwa abahesha b’inkiko b’umwuga bikavamo akajagari.

Ingabire MArie Immaculee, umuyobozi wa Transperency International Rwanda

Mugisha Frank ukora muri USAID avuga ko bikwiye ko bakurwaho izi nshingano kuko nta n’ubumenyi bwihariye babifiteho kuko batabyigiye, ugasanga banafite impungenge zo kubijyamo kuko iyo bakoze amakosa babiregerwa ku giti cyabo.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera, Rwigema Marie Louise nawe asaba ko aba bayobozi bafite ububasha bwo kurangiza imanza zo mu nzego z’ibanze n’izisumbuye bakwiye gukurwaho izo nshingano, agira ati "Urebye inshingano z’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge usanga ari nyinshi".

Rwigema Marie Louise

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement nawe asanga aba bayobozi batinya kurangiza imanza kubera kutagira umwanya n’ubumenyi buke kuri byo.