Published Tuesday , on 5 November 2019, 14:50:48 by Christophe Hitayezu

Kuba bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bibangamirana bikanagira ingaruka ku musaruro, biri mu bituma ibyagatunze abantu bigabanuka, nyamara iyamamazabuhinzi ryita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabizima ryagira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Gualbert Gbehounou, atanga urugero nko mu ikoreshwa ry’imiti yica ibyonnyi ku bihingwa. Agira ati, “Si buri gihe gukoresha imiti biba ari ngombwa, dukwiye kwirinda kuyikoresha nabi, yikoreshe igihe bikenewe, kandi niwanzura kuyikoresha urebe iyujuje ubuziranenge.”

Akomeza agira ati, “Bikwiye gushyirwamo ingufu mu iyamamazabuhinzi, kuko bigira ingaruka mu murima bikica udusimba dufitiye akamaro ibihingwa, bikwiye gushyirwa muri Politiki, u Rwanda rukwiye kugira politiki y’imikoreshereze y’imiti, nta politiki nziza ibi byose ntibyagerwaho.”

Avuga ko iyo nk’inzuki zigiye guhova zikicwa n’imiti iri ku gihingwa, hadahomba umuvumvu gusa kuko n’umuhinzi ahomba, agasobanura ko bigabanya umusaruro w’ubuki ndetse n’uw’ubuhinzi kuko ibihingwa bitaba byabanguriwe uko bikwiye bitewe n’uko inzuki cyangwa utundi dusimbwa twakabaye dufasha muri iryo bangurira dupfa tukagabanuka.


Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda

Ibi byanaganiriweho mu biganiro byahuje abafatanyabikorwa mu buhinzi ku mugabane wa Afurika, higwa uburyo urusobe rw’ibinyabizima rwitabwaho mu buhinzi n’uruhare mu kongera umusaruro.

Mu ijambo rifungura ibi biganiro, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yashimye FAO yabiteguye, avuga ko guhuza abantu bituma basangizanya ubunararibonye, bakigiranaho kandi bakunguraba ibitekerezo. Avuga ko ibyo ababyitabiriye bagiye kwiyemeza nta kabuza bizafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabizima ndetse n’uruhare mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworo.


Minisitiri Dr. Mukeshimana Gerardine

Nora Berrahmouni ushinzwe ishami ry’amashyamba muri FAO ku rwego rwa Afurika, avuga ko hakwiye no gutekerezwa ku buryo bwabanje gukoreshwa mu myaka ya kera, bukaba bwakoreshwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Avuga ko kubibungabunga bizagira n’uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye tariki 4 Ugushyingo, ihuza inzego za Leta mu bihugu bitandukanye bya Afurika, imiryango mpuzamahanga iteza imbere ubuhinzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’imiryango itari iya Leta.


Abitabiriye ibiganiro ku ibungabungwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima