Published Wednesday , on 5 September 2018, 09:45:00 by Jean Claude Muvunyi

Ikigo cyo muri Australia gikora ubushakashatsi mu buhinzi kizwi nka ACIAR (Australian Centre for International Agricultural Research) kuri uyu wa kabiri cyagiranye inama n’abafatanyabikorwa bacyo, aho bibanze ku cyakorwa ngo umugore uhinga agume kwiteza imbere ndetse anabikore bimworoheye.

Banasuye umushinga batera inkunga ukurikiranwa na RAB utubura ukanarengera ibidukikije mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa ACIAR muri Australia Peter Horne yavuze ko agaciro k’umugore mu buhinzi kagaragarira buri wese kandi ko agomba kororezwa kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Umuyobozi wa Agroforestry Centre(ICRAF) ifashwa na ACIAR Mukuralinda Athanase ahamya ko ubushakashatsi bakoze bwatangiye kugirira akamaro gakomeye abagore.

Yagize ati "Nyuma yo gushakisha inzitizi abagore bahura nazo twahise dushaka icyazigabanya. Hari ababuraga inkwi duhita tubagezaho ibiti bikura vuba bikanatanga inkwi nyinshi ndetse twanakoze imbabura zigabanya imyotsi yababangamiraga."

Uyu mushinga umaze kuzanira impinduka aba bagore ndetse na Bugesera muri rusange aho isigaye ibona imvura ihagije iturutse kuri ibyo biti.

Iyi nama ya ACIAR yari inagamije kuguma gukusanya ibitekerezo ku byakwibandwaho cyane mu bushakashatsi buzakorwa mu minsi iri imbere bigateza imbere ubuhinzi ku buryo inzara icika burundu.

Iyi nama ibereye i Kigali kuko mu Rwanda hagiye guteranira inama Nyafurika yiga ku buhinzi.