Published Sunday , on 3 March 2019, 09:24:29 by Christophe Hitayezu

Hashize umwaka urugaga rw’abavoka mu Rwanda, urw’i Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zitangije ishyirahamwe ryiswe ABGL (Association des Barreaux des pays de Grands-Lacs) rigamije guhuza imikorere, amakuru n’ubumenyi hagati y’abavoka b’ibi bihugu. Gufungura imipaka ukorera mu gihugu kimwe akaba yajya mu kindi agakora nta byinshi asabwe ni kimwe mu byihutirwa ry’iri shyirahamwe.

Abavoka basaga 200 bahuriye mu nama ya ABGL i Kigali, tariki 2 Werurwe 2019

Perezida w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda akaba na visi perezida wa ABGL, Kavaruganda Julien avuga ko mu karere ingendo zorohejwe, bityo bikaba bikwiye ko nabo boroherezwa, yagize ati “Kugenderanira byarorohejwe ariko mu mikorere y’abavoka haracyarimo imbogamizi, kugirango aze gukorera mu Rwanda agomba uruhushya rw’urugaga rwacu, n’uwacu kugirango ajye gukorera muri Congo cyangwa i Burundi ari nk’umukiriya aherekejeyo hari imbogamizi aba agihura na zo, turashaka rero ko zivaho”.

Avuga ko abanyaburayi babigezeho ndetse no muri Afurika nko muri Mali umwavoka wo mu rugaga rwaho akaba ajya gukorera muri Burkina Fasso cyangwa muri Cote d’Ivoire akaba ari byo nabo bifuza kugeraho, agira ati “Ni amategeko agomba rimwe na rimwe guhinduka kandi umwuga wacu ni amategeko tugomba kugira inama inzego zibishinzwe kugirango twuzuzanye mu kuyahindura”.

Akomeza avuga kandi ko uku kwishyira hamwe bizatuma bahuza ubumenyi bushingiye cyane cyane ku mahugurwa ahoraho baba bagomba guhabwa, agira ati “Ikindi ni ukongerana ubumenyi kuko ni ryo pfundo rishobora kutwubaka twese, ntago nshobora kumenya amategeko yose, mba nkeneye kwihugura buri mwaka, nk’ubu mu Rwanda umwavoka aba agomba guhugurwa amasaha nibura 30 ku mwaka kugirango ashobore kongera kubona icyemezo cyo kuba umwavoka umwaka ukurikiyeho, ni kimwe n’uko iyo tugiye i Goma cyangwa Bukavu tuba tugomba kumenya amategeko yaho”.

Ifoto rusange y’abitabiriye inama ya ABGL

Me Mutabazi Innocent ukorera uyu mwuga mu Rwanda, nawe avuga ko byaba ari byiza hakuweho amananiza kuko no mu zindi nzego imigenderanire y’akarere yorohejwe.

Twashatsi kumenya niba imibanire y’ibihugu idahagaze neza itaba imbogamizi kuri iki cyifuzo cyabo, maze Salvator Kiyuku uhagarariye abaavoka mu Burundi avuga ko bo bativanga muri politiki ngo ibe yabavangira, agira ati “Birashoboka kuko iyo politiki imeze nabi n’ibindi byose biba bibi, gusa twe nk’abavoka tugerageza kujya hejuru y’ibyo byose kuko twe ibya politiki ntidukunda kubijyamo tureba icyateza imbere akazi kacu, twe turashaka icyatuma umwavoka wacu yaza kuburanira mu Rwanda nta mananiza, akajya i Goma nta kibazo nabo bakaza iwacu”.

Perezida wa AGBL, Abel Ntumba usanzwe uhagarariye abavoka b’i Goma we agira ati “Abavoka ni mpuzamahaga ntibagarukira ku mipaka y’ibihugu byabo, amakimbirane hagati y’ibihugu ntareba abavoka”.

Me Abel Ntumba na Me Kavaruganda Julien

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruvuga ko nko mu kwezi kumwe rushobora kwakira abavoka batanu baturutse mu bihugu byo muri aka karere basaba kuza gukorera mu Rwanda, iyi mibare ikaba ishobora kwiyongera kuko byorohejwe n’utabikeneraga ashobora gutekereza kubyaza ayo mahirwe umusaruro.