Published Sunday , on 19 June 2022, 16:57:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ndacyayisenga Dinamond ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yavuze ko abenshi bari kubatwa n’ibiyobyabwenge ari abakiri bato n’ubwo n’abakuru barimo, agasaba imiryango kujya iba hafi y’abana babo.

Yagize ati “Turahamagarira umuryango kwita ku bana babo kuko ntabwo ari ikintu cyo kwishimira kubona umwana muto ashobora kwiyahura, ntabwo ari ikintu kiza kubona umuntu atakaza ubuzima ukabona ni ikintu gisanzwe. Tugomba guhamagarira abantu kugira ngo bagire uruhare ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagarare .”

Ibi kandi byanagarutsweho na Kankesha Annonciata, umuyobozi w’akarere ka Huye wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ni umuhango wabereye muri Isange Rehabilitation Center, ikigo gifasha mu gukumira ndetse no kuvura abagizweho ingaruka n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge giherereye mu karere ka Huye. Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi muri rusange kwita ku bana babo. Akavuga ko iyo utitaye ku mwana akenshi bishobora kumuviramo ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.

Dr Rwagatare Patrick uyobora Isange Rehabilitation Center avuga ko muri iki kigo ubu bafite abarwayi 56 ariko ubusanzwe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 90.

Ubugenzuzi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwakozwe mu mwaka wa 2018 bugaragaza ko hafi abanyarwanda babiri ku ijana (1.6%) bangijwe n’ibiyobyabwenge naho batandatu ku ijana (6%) mu banyarwanda byababase. Bigatuma u Rwanda rubarirwa mu bihugu byo ku isi bigira abantu benshi bicwa n’ibiyobyabwenge.