Published Tuesday , on 30 October 2018, 17:17:12 by Christophe Hitayezu


Bamwe mu baganga n’abandi batanga serivisi zo kuboneza urubyaro baratungwa agatoki mu babangamira gahunda zo kurinda abana gusama igihe bakoze imibonano mpuzabitsina kubera kubasaba ibisobanuro bitajyanye na serivisi basabye ndetse no kubatera amagambo abatera ipfunwe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukwakira 2018 mu nama abayobozi b’ibitangazamakuru bagiranye na Minisiteri y’ubuzima.

Nomugisha Hellen uhagarariye Ihuriro ny’Africa ry’Urubyiruko, Ingimbi n’Abangavu Riharanira Iterambere ry’Abaturage, avuga ko imwe mu mbongamizi zagaragajwe zirimo abana bajya gusaba udukingirizo n’izndi serivisi zo kwirinda gusama aho kubihabwa ugasanga babajijwe impamvu bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato cyangwa n’andi magambo abakomeretsa mu buryo bw’imitekerereze, ibi bigatuma batinya gukomeza kubyitabira bikabaviramo ingaruka zirimo no gutwara inda.

Nomugisha yagize ati "Hari n’urubyiruko rujya kugura udukingirizo bakatwimwa, bagashaka kubanza kubaza ababyeyi babo kubera imyaka. Ibi bituma inda zitateguwe ziyongera!"

Hellen Komugisha avuga ko mu Ihuriro ahagarariye bagejejweho ibibazo byinshi by’abana bimwe izo serivisi

Avuga ko uretse n’udukingirizo, batanahabwa n’izindi serivisi zijyanye n’iyi gahunda zirimo udupira n’ibinini birinda gusama, bigatuma ubutaha batinya gusubirayo kuko baba bafite ipfunwe batinya kugenda bavugwa, agasaba ko hanozwa uburyo bwo kubaha amakuru nyayo kandi bagahabwa izi serivisi mu buryo butabatera ipfunwe.

Dushimimana Marie Anne ni umunyamakuru wandika inkuru z’ubuzima, avuga ko amagambo atera abana ipfunwe atari meza ariko ko kubaha inama nabyo bikwiye, agira ati "Ni byiza kubanza kwigisha umwana ugiye gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro, akamenya icyiza cyo kwifata n’ingaruko ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina ariko kandi ntibibuze muganga no kumuha serivisi akeneye".

Dr. Zuberi Muvunyi uyobora Ishami ry’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko abakora batyo baba batandukira kandi ari imikorere mibi, anizeza ko bigomba guhagurukirwa, yagize ati "Gusabwa serivisi ukazanamo iby’imyemerere yawe ni imikorere mibi. Tugiye kubwira abatanga serivisi tuti mwagiye mutanga serivisi aho kubanza kubaza abantu niba bakwiye gukora ibi cyangwa ibi".

Kugeza ubu ikibazo cy’inda z’abangavu mu Rwanda kiri ku kigero cya 7.3%.

Dr. Vincent wari uhagarariye umuryango Enabel, avuga ko ibibazo byo muri serivisi z’ubuzima bidakwiye guharirwa Minisiteri y’ubuzima cyangwa Leta gusa, ahubwo ko hakenewe imikoranire hagati y’inzego zose, abikorera ndetse n’itangazamakuru, bityo n’ibi bibazo by’inda z’abangavu bikabonerwa umuti.

Dr. Vincent wari uhagarariye umuryango Enabel wunganira Leta muri gahunda z’ubuzima

Albert Baudouin Twizeyimana ni Umuhuzabikorwa w’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda, Pax Press, avuga ko iki kibazo n’itangazamakuru rikwiye kugihagurukira rikongera inkuru zikigaragaza n’izivuga ku buzima muri rusange, anavuga ko uyu muryango ugiye guhugura abanyamakuru bihariye bakora inkuru z’ubuzima kandi byizewe ko bizatanga umusaruro ibibazo byinshi bikamenyekana bigashakirwa umuti.