Published Saturday , on 29 February 2020, 15:11:00 by Christophe Hitayezu

Ubwo Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL) ryashyiraga ku mugaragaro raporo igaragaza aho Leta y’u Rwanda igeze ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu isuzuma rihoraho ku kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Universal Periodic Review, UPR), hagaragajwe ko hari aho uburenganzira ku butabera butagera kuri bose kuko amafaranga ibihumbi 500 yashyizweho yishyurwa umwunganizi mu mategeko ari menshi, hakaba hari abayabura ntibabe no mu byiciro bifashwa na Maji.

Sibomana Innocent, ni umuyobozi wungirije wa LDGL, avuga ko hari byinshi byiza byakozwe, ariko ko hari n’ibikwiye kongerwamo ingufu,. Agira ati “Tuvuge nko mu by’ubutabera, ariya mafaranga yakwa ibihumbi 500, ntabwo buri wese yayabona kandi byabaye itegeko. Izo za Maji u bufasha Leta yashyizeho ni bwiza, ariko ikibazo ni ukumenya uwo Maji ifasha ni nde! Kuko haracyari cya kibazo cyo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe”.

Akomeza agira ati “Ibyo bihumbi Magana atanu ni igihembo cya Avoka iyo umuntu agiye mu rubanza, ariko ayo mafaranga ukurikije uko babashyira mu byiciro, hari ibibazo! Icyiciro cya mbere n’icya kabiri nibo bafashwa na Maji, ariko ushobora gusanga umuntu ari mu cyiciro cya gatatu, tujya tubibona, kuko afite inzu abamo adafite n’aho ahinga! Ntabwo yabona ibihumbi Magana atanu yo guha avoka”.

Asobanura ko ikibazo kitari mu rwego rw’ubutabera ahubwo kiri ku kuba umuntu ashobora kutabona ubutabera, kuko utabonye ayo mafaaranga atazajya kurega bityo bigatuma arengana kandi yashoboraga kubona ubutabera.

Ndengeyinka William ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’ubutabera, avuga ko ikijyanye no kunganira mu nkiko abantu badafite ubushobozi cyashyizwemo imbaraga, yemeza ko umuntu wese ufite icyangombwa kigaragaza ko adafite ubushobozi adashobora gusubizwa inyuma muri serivisi z’ubutabera.

Agira ati “Imbaraga zikwiye gushyirwa mu gukora ubukangurambaga, niba uri umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose, umuturage akaba akugannye agushakaho icyangombwa kimufasha kugera kuri serivisi, ubyumve ubihe agaciro, umuhe cya cyangombwa kugirango hato ataza gusigara inyuma atabonye serivisi yari akwiye, bitari ibyo uba urimo gukosa”.


Sibomana Innocent asubiza ibibazo byabajijwe kuri raporo, ari kumwe na Ndengeyinka William ukora muri Ministeri y’Ubutabera

Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwiyemeje ingingo 50 zijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ishyirwa mu bikorwa rikaba rizasuzumwa mu Ugushyingo uyu mwaka. Byinshi mu bikubiyemo bikaba bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubutabera n’imiyoborere.