Published Thursday , on 28 February 2019, 22:56:39 by Christophe Hitayezu

Gahunda zageze ku ntego zirimo kurwanya nyakatsi ndetse n’ubukangurambaga mu gukingiza abana zigiye kwifashishwa no mu gukangurira abantu kurya ibikomoka ku matungo bifasha mu kurwanya imirire mibi ifite uruhare mu igwingira ry’abasaga 35% by’abanyarwanda nk’uko ubushakashatsi bwa EICV5 bwabigaragaje.

Mu 2014/2015, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko umunyarwanda umwe arya ibiro 7.9 by’inyama ku mwaka, akanywa litiro 59 z’amata ndetse n’ibice 63 by’ikiro cy’amagi (0.63Kg) ku mwaka, ni ibipimo biri hasi cyane y’ibigenwe n’ibyo umuntu muzima yakabaye afata nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ko nibura umuntu yarya ibiro 50 by’inyama, litiro 220 z’amata n’ibiro 4.5 by’amagi ku mwaka.

Impuguke mu by’ubworozi ukora muri Agrotech, Niyodusenga Spridio avuga ko gusaba aborozi kongera umusaruro bidahagije, agira ati “Niba imipaka yafunzwe aborozi ntibabona aho bagurisha amagi, ntago dufite byinshi natwe ubwacu ntitwihagije ahubwo hari ikibazo cy’uko n’ibyo dufite nta muco wo kubirya, iyo urebye usanga abantu banywa amata mu rugo ari bake, ariko abanywa inzoga mu rugo ni benshi, ni byiza gutekereza kuzamura umusaruro ariko tunatekereze ku mbaraga zikwiye gushyirwa mu gukundisha abantu kunywa amata, kurya amagi no kurya inyama”.

Niyodusenga Spridio avuga ko hakwiye gushyirwa ingufu mu gukundisha abanyarwanda kurya ibikomoka ku matungo

Ibi kandi Niyodusenga abihuza na Shirimpumpu Jean Claude ukora ubworozi bw’ingurube mu karere ka Gicumbi kuko abibona no ku nyama z’ingurube.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi n’ubushakashatsi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Uwituze Solange avuga ko ikibazo cyo kutitabira kurya ibikomoka ku matungo gihari, akavuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugirango abanyarwanda babashe kurya amagi, inyama no kunywa amata batumvise ko ari ibyo kurya by’abanyamujyi gusa.

Dr. Uwitunze avuga ko hagiye kugenderwa ku ngero zageze ku ntego arizo gukingiza abana ndetse no guca nyakatsi, agira ati “Ubu nibura 93% by’abana b’u Rwanda barakingirwa, ni ukubera ko ubutumwa bwatanzwe bwakanguriye ababyeyi ko kudakingiza umwana bingana no kumwica, ubu niyo yaba afite akazi akabura umujyanira umwana arasiba kuko azi ko gusibya umwana urukingo ari nko kumwica, n’ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi bukwiye kurenga kuvuga ko ari byiza kurya ibikomoka ku buhinzi kuko barabizi, ahubwo ni iki gituma batabikora!”

Uyu muyobozi avuga ko ubutumwa bugomba gutangwa ku buryo umubyeyi azirikana ko umwana we natarya amajyi atatu mu cyumweru bizaba bingana no kumwica, agira ati “Ubutumwa burenge kuvuga ngo ni byiza, ahubwo bugaragaze ingaruka zo kudakora icyo kintu cyiza nk’uko ingaruka zo kudakingirwa zumvikanye neza”.

Avuga ko bizakorwa nk’uko kurwanya nyakatsi byakozwe, ubutumwa bugacishwa mu nsengero ndetse n’abavuga rikijyana, abantu runaka bubashye mu baturage bakigisha abandi.

Ikindi ni ukubinyuza mu mashuri nk’uko hatangijwe gutanga amata, Dr. Uwituze agira ati “Muri za komite z’ababyeyi hari uburyo bagena amafaranga y’ibyo umwana azarya ariko ugasanga nta mata arimo, ibi twabitinzeho cyane twibaza niba twakongeraho igiceri cy’ijana cyangwa twashakisha muyo basanzwe batanga aho twakura ay’amata n’amajyi, ibi byose turi kubireba turatekereza ko umwaka utaha izi mpinduka zikomeye muzazibona kuva mu mashuri y’incuke kugera mu yisumbuye”.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye na FAO bagiranye ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’ubworozi kuri gahunda nshya y’ubworozi y’imyaka itanu, iyi gahunda igaragaza ahari amahirwe gushora imari mu bworozi hagamijwe kongera umusaruro, ariko kandi no kwihaza mu biribwa.

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda avuga ko n’ubwo abanyarwanda nta muco wo kurya ibikomoka ku matungo bafite, hari icyizere ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kubibakundisha kuko umusaruro nuboneka uhagije bizarushaho kuboneka bihendukiye buri wese.

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda na Dr. Uwituze Solange, umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi n’ubushakashatsi bafite ibitabo bikubiyemo gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ubworozi