Published Friday , on 27 September 2019, 15:29:51 by Uwimana Joselyne

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB kiri gukora igeragezwa ry’imbuto nshya z’ibirayi mu murenge wa Kisaro muri Rulindo harimi iyitwa Shangi ifite umwihari ko ishobora kuzeza kuri toni 30 kuri hegitare mu gihe izindi zari zisanzwe nka Kinigi zeraga toni 25 kuzamura kugeza nko kuri 28.

Umushakashatsi muri RAB, Ndacyayisenga Theophile, ukurikirana by’umwihariko igihingwa cy’ibirayi avuga ko iyi mbuto iri kugeragezwa ku nshuro ya kabiri, akaba ahamya ko izaba nziza ugereranije n’izindi abahinzi bajyaga bahinga, kandi ko nimara kugera hanze bizagira icyo byongerera umuhinzi.

Avuga ko iyi mbuto ya Shangi ifite umwihariko wo kwihanganira indwara z’ibirayi kandi umusaruro wayo ugaragara neza.

Agira ati, “Ku kijyanye n’umusaruro twasanze zishobora kwera toni 30 kuri hegitari imwe, mu gihe izindi nka Kinigi ziba ziri hagati ya toni 25 na 28 kuri hegitari. Iyi mbuto kimwe n’indi yitwa 112, zombi ziri kugeragezwa. Ntizije gukuraho izari zisanzwe ahubwo zije nk’andi mahitamo ku bahinzi b’ibirayi".

Mubashankwaya Emmanuel ni umuhinzi wabigize umwuga akaba n’umutubuzi w’imbuto zirimo n’iz’ibirayi, avuga ko imbuto umunani z’ibirayi za geragejwe zitanga icyizere cy’umusaruro mwiza ugereranyije n’izindi zajyaga zihingwa. Yagize ati, "Nka Shangi ifite umwihariko wo kwerera igihe gito, kuko mu minsi 80 baba bashobora gusarura, mu gihe imbuto zisanzwe zerera iminsi 90. Ubu ni ubwa kabiri ndiho nyihinga, urumva rero ko yatabara umuntu mu gihe yaba ashonje".


Mubashankwaya mu murima we w’ibirayi

Umushakashatsi mu buhinzi no mu bijyanye n’ihererekanywa ry’imbuto mu kigo CIP, Jean Claude Nshimimana, avuga ko hari imbuto 5 nshya zashyizwe hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, ubu igerageza ry’andi moko mashya y’ibirayi rikaba rikomeje kugira ngo abahinzi b’ibirayi barusheho kubona amahitamo menshi.

Agira ati, “Igeregezwa ry’aya moko mashya rigamije kubona ubwoko bw’imbuto itanga umusaruro mwinshi, yihanganira ihindagurika ry’ikirere, yihanganira indwara n’ibyonnyi ndetse ifite uburyohe bushakwa ku isoko, kandi ikaba ishobora gutunganywa mu nganda".

Iri geragezwa ryakorewe mu tundu turere two mu ntara y’Amajyaruguru turimo Musanze, Burera na Rulindo. Izi mbuto zikaba zizatangira kugezwa ku batubuzi mu mwaka wa 2020 nko mu kwezi kwa Nzeri.