Published Wednesday , on 13 February 2019, 16:23:54 by Christophe Hitayezu


Bamwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro bavuga ko hari imbuto y’ibigori bagezwaho ikemangwa ubuziranenge, imifuka itanditseho ubwoko bw’imbuto irimo n’aho iturutse, abandi bakavuga ko imbuto ikunze gutinda bikaba byatuma abahinzi bakererwa guhinga.

Tunguhore Elie ni umucuruzi w’inyongeramusaruro ukorera mu karere ka Ngororero, avuga ko ubwoko bw’ibigori bahinga muri ako gace babubuze ndetse bakanabwirwa ko butaraninjizwa mu gihugu, agira ati "Twe mu misozi miremire duhinga ibigori bya PAN 691, WH605, H628 na H629, izo zose ntazihari muri depo y’igihugu, ubu amahirwe dusigaje ni icyumweru gitaha biramutse bitaje abahinzi ntibahinga".

Uyu mucuruzi kandi avuga ko uretse n’itinda ry’imbuto, hari n’ubwo iza itujuje ubuziranenge, avuga ko mu gihembwe gishize yaguze toni 3 z’imbuto y’ibigori agasanga byaramunzwe, agira ati "Nasanze byaraboze byose mbisubizayo, babinguraniyemo ifumbire bampa ibiro 180 bya WIN na toni imwe ya DAP, amafaranga yose nakoresheje mu ngendo mbisubizayo yabaye igihombo cyange".

Kagenza Jean Claude we akorera mu karere ka Rubavu, ahamya ko hari ubwo imbuto nawe imugeraho agasanga yaramunzwe agahomba, ariko kandi ko hari n’imifuka iza nta kintu cyanditseho, utamenya ibirimo imbere, aho biturutse n’ingano yabyo. Yagize ati "Ibigori byaje bitinze n’aho bibonekeye biza mu mifuka itagize icyanditseho, ibi rero ntituba twizeye ubuziranenge bwabyo".

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yahamije ko itazihanganira abacuruzi b’inyongeramusaruro ndetse n’undi wese uzagaragaraho guha abahinzi Imbuto yamunzwe cyangwa itujuje ubuziranenge kubera kuzitiza mu bubiko.

Ku wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019, mu mujyi wa Kigali habereye inama yateguwe ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze wa USAID, yahuje RAB na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abafatanyabikorwa babo ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, iyi nama yitabiriwe n’abagera ku gihumbi yari igamije ahanini gutegura igihembwe cy’ihinga 2019B no kunoza ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Hinga Weze.

Inama yahuje inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu buhinzi

Umukozi ushinzwe gahunda ya nkunganire mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Gatari Egide, avuga ko iyi nama yari igamije no guha amakuru y’ukuri abacuruza inyongeramusaruro, bakamenya imbuto z’ihari n’izidahari.

Mu kiganiro twagiranye, Gatari avuga ko imbuto idahari ari H629 gusa, ku kijyanye n’imbuto icuruzwa yaramutswe, yadusubije ati "Hari imbuto yagize ikibazo ariko twabasabye ko bayigarura, tubasaba ko bamenyesha umurenge n’akarere imbuto ikagarurwa bakaguranirwa noneho kampani yateje icyo gihombo ikishyura ikiguzi cy’ingendo, baba bagomba kubimenyesha umurenge bitarenze iminsi itatu ibagezeho".

Ku kijyanye n’imifuka usanga ntacyiyanditse inyuma, Gatari avuga ko bitemewe kuko nta muntu wemerewe gucuruza ibintu bitanditseho, ati "Iiyo tubimenye arahanwa hari itegeko rigenga ubucuruzi bw’inyongeramusaruro".

N’ubwo ubucuruzi bw’imbuto atari RAB ibukora, ariko niyo igenzura kampani ziyikura mu mahanga zikayicuruza, ndetse ikanagira ububasha bwo gukurikirana no gukemura ibibazo byabigaragaramo.