Published Sunday , on 8 July 2018, 14:16:22 by Christophe Hitayezu

Impuzamiryango “Umwana ku isonga” ishima ko hari byinshi kandi byiza Leta yabashije gukora mu kwimakaza uburenganzira bw’umwana, ariko hakaba hakiri ibindi isaba kunoza birimo no gushyira ingufu mu icika ryo gukubitwa.

Umuhuzabikorwa w’iyi mpuzamiryango, Ruzigana Maximilien agira ati “Hari ibikenewe kongerwamo ingufu nko gushyiraho amategeko abuza abantu guhanisha abana ibihano biremereye birimo gukubitwa, kwima abana ijambo nko mu gihe ababyeyi bashaka gutandukana ngo yihitiremo uwo agumana na we n’ibindi.”

Ruzigana Maximilien, Umuhuzabikorwa wa “Umwana ku isonga”

“Umwana ku isonga” yakoze raporo izashyikiriza Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ku bibazo bikibangamiye uburanganzira bw’umwana mu Rwanda. Ruzigana agira ati “Ni byiza ko tugira ibyo dukeburaho leta kugira ngo ubuzima bw’umwana bubungabungwe,twakoze raporo izuzuza iyo leta yatanze.”

Sekanyange Jean Leonald, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’imiryango itegamiye kuri Leta avuga ko n’uburyo bwo kwandikisha abana mu irangamimerere bukwiye kurushaho koroshywa.

Ikindi kiri muri iyi Raporo ni uko abana bakwiye guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bibagenerwa muri gahunda zitandukanye bitabaye ngombwa ko batekererezwa byose.

Kugeza ubu impuzamiryango "Umwana ku isonga" igizwe n’imiryango 19 yibumbiye hamwe.