Published Wednesday , on 20 February 2019, 13:34:31 by Uwimana Joselyne

Hari abavuga ko abahinzi basigaye bahinga bagambiriye kweza byinshi ndetse no gusagurira amasoko gusa bakibagirwa kubijyanisha n’ibikwiye kugira indyo yuzuye, ibi byanagarutsweho ku wa kabiri tariki 19 Gashyantare 2019 i Musanze mu gufungura amahugurwa y’icyumweru ahuje abagera kuri 42 bakora mu nzego zishinzwe ubuhinzi ndetse n’iz’imirire.

Ufitinema Adeline ashinzwe imirire muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire, yagize ati "Hari igihe duhinga twita ku kubona umusaruro mwinshi ariko tutitaye ku kuvuga duti ’ese ibyo duhinga byafasha iki ku miryango yacu’, ibyo byose dukwiye kubishyira hamwe tukareba icyo byafasha mu kunoza imirire"

Mukayiranga Agnes ni umukozi w’ikigo cy΄igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, yagize ati "Turashaka guhuriza hamwe ibyo tweza tukareba ibifite intungamubire byera hanyuma nabashinzwe iby’imirire bakigisha kubitunganya no kurushaho kwita ku miryango yabo".

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y΄ubuhinzi n΄ubworozi, Musabyimana Jean Claude yagize ati "Twafashe ingamba zikomeye zo kurwanya imirire mibi tubikuye mu byo buri wese akwiye guhinga azi neza ko ibyo yeza agomba kubitegurira kuba byarwanya imirire mibi, ahubwo bakiga kubitegura no kubiha abana babo, ibyo rero nibyo tugiye gushyiramo imbaraga twifashisha ibyo tweza".

Umuyobozi uhagarariye mu Rwanda ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Gualbert Gbehounou yagize ati "Twiteguye gufatanya n’u Rwanda kurwanya imirire mibi, tubafashe ku buryo bakoresha ibyo beza mu kuyirwanya turebe uko twayirandura"

Ubushakashatsi bwakozwe na FAO bugaragaza ko mu mwaka wa 2017 abaturage bagera kuri miriyari imwe n’igice ku isi bahuye n’ikibazo cyo kugira imirire mibi naho mu Rwanda abagera kuri 38% bakaba baragwingiye nk’uko ubushakashatsi ku buzima bw’abanyarwanda (DHS) bwabigaragaje mu 2015.