Uyu munsi tariki 10 Gicurasi 2017, niwo munsi wa nyuma w’imurikagurisha ry’abanyamisiri rya Egypt and Middle East Expo, ari naryo riri gutangirwamo amahirwe yo gutombola itike y’indege y’abantu babiri bazatemberezwa mu gihugu cya Misiri.

Abitabiriye iri murikagurisha bose bafite amahirwe angana yo gutombola
Iri murikagurisha ryatangiye tariki 26 Mata 2017, rikba riba kabiri mu mwaka n’ubwo iyi ari yo ya mbere riri kubamo iyi tombola mu nshuro 7 imaze kubera mu Rwanda.
Kuva ryatangira, inshuro zose ribera muri Stade nto i Remera (Petit Stade) ari naho riri kubera no kuri iyi nshuro.

Buri munsi usanga abanu bitabira ku bwinshi
Egypt and Middle East Expo ni imurikagurisha ritegurwa n’isosiyeti y’ubucuruzi y’abanyamisiri yitwa Smart Egypt, ubu rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 11 byaje kumurika ibicuruzwa byabo. Uretse n’abahaha kandi, rinorohereza abacuru kurangura ibicuruzwa bitandukaya ubusanzwe bajyaga kurangura hanze bagatanga menshi mu ngendo.

Ibicuruzwa birimo birihariye mu bwiza n’ubuziranenge, aya ni amasafuriya ateka ku buryo butangaje

Iyi ni inkoko yatetswe kuri iyi safuriya nta mavuta akoreshejwe
Soma: Kigali: Abitabira imurikagurisha ry’abanyamisiri barishimira intambwe rigenda rigeraho