Published Saturday , on 4 September 2021, 08:21:31 by Uwimana Joselyne

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatangiye gutanga amasomo ajyanye n’igeragezwa ry’ikoranabuhanga rizifashishwa mu guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo, hagamijwe kubaka ubushobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izabikorera mu gukoresha iri koranabuhanga.

Ni amahugurwa amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Nyabihu yasojwe kuwa 2 Nzeri 2021, aho yari yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zitandukanye za leta ndetse n’abikorera, ashyirwa mu bikorwa na UNESCO ifatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu Gihugu cy’u Buyapani n’amashami atandukanye y’umuryango w’abibumbye, aho bareberaga hamwe uburyo iri koranabuhanga ryajya ryifashishwa mu kuburira abaturajye ahagiye kuba ibiza ndetse n’inkangu.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ubu buryo nibumara kwemezwa bugakoreshwa ko buzafasha cyane mu guhangana n’ibiza byibasiraga ahantu h’imisozi miremire kuko ari uburyo buzajya bubaburira igihe ahantu hagiye kuba ikiza n’abahatuye cyangwa abahakorera bakaba babasha kwitegura mbere.

Eng Uwanjye Munyaneza Yvette yaje ahagarariye ikigo cya leta gishinzwe ubwikorezi( RDA) avuga ko iri koranabuhanga riramutse ryemejwe ryafasha abantu cyane nko kwihutisha amakuru, kwirinda mbere yuko ibizi biba bikaba byakwica abantu cyangwa kwangiza ibintu byabo.

Yagize ati "iri koranabuhanga rifasha abantu kuba bamenya amakuru mbere yuko ibizi byibasira agace runaka. Iyo tubimenye mbere yuko biba rero bifasha umuntu kumenya uko yakwirinda, kandi byaba hari abo byabayeho bakabona ubutabazi bw’ibanze bwihuse kuko iyi apurikasiyo izajya iburira abantu mbere y’uko bibaho".

Dominic Mvunabandi ni umukozi wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO mu ishami ry’ikoranabauhanga no guhanga udushya, avuga ko intego y’aya mahugurwa ari ukubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga mu nzego za leta ndetse n’abikorera. Yagize ati "Aya mahugurwa azafasha abafatabikorwa mu gukoresha ikoranabuhanga no guhangana n’ibiza ndetse n’ingaruka za byo, ubu rero twari turi mu igeragezwa ry’iri koranabuhanga kugirango turebe niba Koko ryashyirwaho rikazafasha abaturage".

Iri koranabuhanga ritangiye kugeragerezwa mu Rwanda mu guhangana n’ibiza ndetse n’ingaruka zabyo ntabwo ariho gusa rizaba ritangiye gukorerwa kuko hari n’ibindi bihugu byatangiye kurikoresha nko mu Buyapani hakunda kuba ibizi, ndetse kandi n’ibindi bihugu iri geragezwa riri kuberamo nka Kenya Tanzania na Uganda.