Published Wednesday , on 15 February 2017, 17:11:00 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, MTN Rwanda na Banki y’ubucuruza y’Africa (CBA), batangije ku mugaragaro uburyo bwiswe MoKash buzafasha ubyifuza kubona inguzanyo y’amafaranga agera ku bihumbi magana atatu ahereye ku giceri cy’ijana yizigama.

Umuyobozi wa CBA Group, Isaac Awuondo yavuze ko umuntu akoresheje MoKash yemerewe kwizigama guhera ku mafaranga 100 kuzamura, akazajya ahabwa inyungu ya 7% by’amafaranga yizigamye buri mwaka mu gihe inguzanyo yemerewe kwaka itazajya irenga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.

Umuyobozi wa CBA Group, Isaac Awuondo

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yavuze ko kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo nta ngwate cyangwa ibindi bintu bihambaye azajya yakwa, ahubwo hazagenderwa ku buryo akoresha Mobile money na telefoni ye muri rusange, hakagenwa amafaranga atemerewe kurenza nk’inguzanyo.

Kugira ngo utangire gukoresha MoKash ukanda *182# nk’uko bisanzwe iyo winjira muri serivisi za Mobile Money, ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Abayobozi barimo umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda (iburyo), Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, Umuyobozi wa CBA Group n’abandi bari bitabiriye itangizwa ry’iyi serivisi

MoKash si nshya mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko CBA isanzwe iyikoresha muri Kenya, Uganda na Tanzania ariko ku mazina atandukanye.

Christophe Hitayezu