Published Wednesday , on 11 March 2020, 22:29:46 by Christophe Hitayezu

Leta y’u Rwanda yatangiye uburyo bwo gukoresha utudege tutagira abapilote (Drones) mu gutera umuti wica amagi n’abana b’imibu mu bishanga n’ahandi hagoranaga, mu rwego rwo guca burundu Malaria bitarenze mu mwaka wa 2030.

Minisitri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, aruga ko Malaria ikiri ikibazo mu Rwanda kuko mu mwaka hagaragara hafi miliyoni eshatu z’abayirwara, ndetse hakaba n’abagira ibyago bagahitanwa nayo, avuga kandi ko imibare igaragaza ko mu turere twose umuntu ashobora kurwarirayo Malaria.


Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’ubuzima

Avuga ko icyerekezo gihari ari uko mu myaka icyenda iri imbere ari uko Malaria yagabanurwaho 90% ugereranyije n’uko yari imeze mu mwaka wa 2016, kugirango bigerweho ingamba zari zihari zikaba ziyongereyeho gukoresha ikoranabuhanga.

Dr. Ngamije agira ati, "Iyi gahunda dutangije ni ukurwanya Malaria duhereye aho ituruka. Iki gikorwa cyo kwica amagi y’imibu kiri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote kuko bifite inyungu ugereranyije n’ibyo twajyaga dukoresha."

Akomeza agira ati, "Gufata abaturage ngo bazenguruke igishanga bagende barebesha amaso aho amagi y’imibu ari, byasabaga abaturage benshi, banyuraga mu mirima bakayangiza, igihe cyo gutera uwo muti bigasaba abakozi benshi, amafaranga menshi ndetse n’umuti mwinshi kuko mu kuwutera hari aho bahusha bagatera n’ahatari ibyana cyangwa n’amagi y’imibu".


Hatangiye kwifashishwa Drones mu guhashya Malaria

Abaturage bo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ahatangirijwe iyi gahunda ku wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2020, bavuga ko Malaria ihari kandi ari ikibazo muri aka gace, kandi ko bizeye ko ubu buryo buzafasha mu kuyihashya.

Uwitwa Biseruka Stanislas agira ati "Ikibazo cya Malaria ino giteye nabi kuko hari umubu mwinshi cyane. Iri koranabuhanga twizeye ko rizagira akamaro kuko ya mibu izagenda igabanuka, ariko bibaye byiza no mu giturage bazahagera bagaterera nk’abantu begereye ibihuru".

Umubyeyi witwa Kayirangwa Illiminée ni umuyobozi w’igishanga gihingwamo umuceri cya Jabana, agira ati, "Iki ni igikorwa cyiza kuko hano hazamo abantu benshi, dukoresha abakozi barenga magana atatu barimo abagore batwite, abahetse abana kandi akenshi baba bafite intege nkeya z’umubiri. Iki ni igikorwa kizafasha abantu benshi kuko usanga ihinga rijya kurangira turwaje abakozi benshi kubera imibu yororokera muri iki gishanga".


Kayirangwa Illiminée

Uyu mubyeyi avuga ko ingamba zo kurwanya Malaria zibandaga mu ngo kandi abantu benshi birirwa mu mirimo bashakisha imibereho, bityo ugasanga abantu barwaye Malaria bayikuye aho bakorera imirimo itandukanye ya buri munsi.

Iri koranabuhanga rije ryunganira izindi gahunda zimenyerewe zirimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gutera umuti wica imibu mu mazu no kwegereza ubushobozi abajyanama b’ubuzima kugirango bapime banavure Malaria kuri buri muturage wese ugaragaje ibimenyetso byayo. Muri Miliyoni eshatu iyi ndwara yagaragayeho ku mwaka, abagera kuri 57% basuzumwe banavurwa n’abajyanama b’ubuzima.

Niyungeko Justin ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Bwiza, Akagali ka Kabuga II mu murenge wa Rusororo, avuga ko mu bantu nka makumyabiri ashobora kwakira mu kwezi, icumi muri bo baba barwaye Malaria, akizera ko ubu buryo buzagabanya n’umubare w’abarwayi.