Published Tuesday , on 27 November 2018, 22:05:00 by Christophe Hitayezu

Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO, ryatangije umushinga ugamije kongera umusaruro w’urutoki mu bwinshi n’ubwiza.

John Kayumba, umukozi wa RAB mu karere ka Muhanga yasabye ko uyu mushinga wakorana bya hafi n’abaturage, agira ati "Muri uyu mushinga muzatoze abahinzi gukoresha ifumbiri y’imborera kandi mubigishe uko itegurwa kuko ubu usanga n’abayikoresha iba itarabora neza".

Umwe mu bahinzi b’urutoki witwa Gasana Aloys yasabye ko hashyirwaho laboratwari yihariye ipima indwara z’insina nka kimwe mu byafasha kurwanya indwara zibangamira urutoki.

Gaulbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda yibukije ko urutoki ruri mu bihingwa byatoranyijwe muri gahunda y’ivugururabuhinzi y’imyaka itanu iherutse gutangira gukurikizwa (PSTA4) kandi ko uyu mushinga uzafasha guhinga ubwoko bwiza bw’insina kandi ugatanga ubumenyi ku bahinzi ku bijyanye n’uko urutoki rwitabwaho harindwa ibyonyi n’indwara.

Yavuze kandi ko ubwiza bw’igitoki bugira uruhare mu kwishakira isoko bityo ko nta mpungenge z’isoko ry’ibitoki zikwiye kubaho.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Murekezi Charles yavuze ko hakenewe ubuhinzi bw’insina nziza kandi zifite umusaruro mwiza.

Murekezi avuga ko uyu mushinga ukwiye gusiga ubumenyi mu bahinzi n’ababakurikiranira hafi, agira ati "Ndifuza ko uyu mushinga ukoresha ba agoronome mu ihererekanya ry’ubumenyi bushya".

Uyu mushinga w’imyaka ibiri uzakorera mu turere dutanu turimo Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Gisagara ndetse na Karongi twatoranyijwemo imirenge ihinga urutoki kurusha indi.