Published Friday , on 28 September 2018, 23:28:49 by Francine Andrew Mukase


Umushinga “Teacher Connekt” ugamije kuzamura imibereho y’abarimu bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere watangirijwe mu Rwanda.

Byabereye mu nama nyafurika igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu nyigishirize (eLearning Africa), yateraniye muri convention center I Kigali kuva kuwa 26 kugeza kuwa 28 Nzeli.

Bwana Theoneste Uwayezu, umuyobozi wa FONMAC (Focus on mothers and children) akaba ari nawe watangije umushinga “Teacher connekt”, yasobanuriye impuguke mpuzamahanga zitabiriye inama eLearning Africa icyo uyu mushinga ugamije.

Bwana Uwayezu yagize ati “umushinga teacher connekt ugamije gufasha abakora umwuga w’uburezi kugaragaza impano zabo n’imishinga yabo, maze habeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butuma babasha kugeza ibikorwa byabo mu ruhando mpuzamahanga no kubibyaza amafaranga.”

“Abarezi bari mu bahanga isi itunze.” Bwana Uwayezu yakomeje avuga ko abarimu bazahurizwa hamwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo aho umuntu ari hose ku isi ni akenera umushakashatsi, cyangwa ubundi bufasha bwose bukenera ubuhanga azajya abubona bwizewe kandi mu buryo bworoshye. Hazabaho n’isoko rigari rizafasha abarimu kubona ibyo bakeneye byabafasha gutera imbere no kunoza akazi.

Ikindi uyu mushinga uzafasha ni ukwihutisha no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, bigahuzwa n’inzira ibyara amafaranga afatika bidasabye leta kwifashisha ingengo y’imari ngo zongere imishahara y’abarimu, kuko iyi nzira mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ikigaragara nk’igoranye.

Colette Mukantabana ni umwe mu bakora umwuga w’uburezi mu mashuri yisumbuye mu Rwanda ; akimara kumva iby’uyu mushinga yatangarije itangazamakuru ko awishimiye cyane. Mukantabana yagize ati « wenda mwarimu nawe yabona ikimukura inyuma iyo akaza aho izindi njijuke zicara ! ».

Uyu mushinga uzatangirira mu bihugu icumi birimo ibyo muri Afurika, Amerika y’amajyepfo, aziya n’uburayi. Nk’uko Bwana Uwayezu akomeza abitangaza, ngo bazigisha abarimu guhanga imirimo ijyanye n’akazi bakora, bakanoze kandi binjiza amafaranga. bazahabwa amahugurwa mu guhanga no gucunga imishinga ibyara inyungu, hanaterwe inkunga ibitekerezo bishya byabyara amafaranga.