Published Friday , on 24 August 2018, 23:40:56 by Jean Claude Muvunyi


Umuryango Imbuto Foundation ubinyujije muri Minisiteri y’urubyiruko n’iya siporo n’umuco wazaniye urubyiruko umushinga witezweho guteza imbere impano z’ubuhanzi ndetse ukanagira uruhare mu guha urubyiruko imirimo wiswe ’Art Rwanda -Ubuhanzi Project’.

Ni umushinga ugamije gushakisha impano z’ubuhanzi mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 no kuzishyigikira zikabyazwa umusaruro. Kuzishakisha izi bikazabera ahantu hatandatu mu gihugu (Rubavu, Rusizi, Huye, Kayonza, Musanze na Kigali).

Minisitiri Mbabazi yavuze ko bizeye ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu guhangana n’ibura ry’akazi mu rubyiruko, yagize ati "Mu myaka irindwi iri imbere ubuhanzi buzaba bumaze gutanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice. Twizeye ko buzagira uruhare runini mu iterambere ry’urubyiruko n’iry’igihugu muri rusange ".

Minisitiri w’uribyiruko, Mbabazi Rosemary

Abakora Ubuhanzi bushingiye ku gushushanya, kubyina no kuririmba, gutaka bakoresheje amarangi, kumurika imideli, gufotora n’ubuvanganzo nibo uyu mushinga uje gufasha mu kubibyaza umusaruro.

Umuyobozi wungirije w’Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine yavuze ko uyu muryango watekereje gufasha uru rubyiruko kuko mu rubyiruko ibintu hafi ya byose bishoboka kandi ubuhanzi bukaba bunagira uruhare rufatika mu kumenyekanisha igihugu no kugiteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco Dr. Vuningoma James we asanga iki ari cyo gihe cyo kugira ngo ubuhanzi bureke kwitwa imyidagaduro ahubwo bube akazi gatunze ugakora.

Kujonjora bizatangira ku itariki 08 Nzeri birangire ku ya 07 Ukwakira 2018. Abazaba batoranyijwe bazahita bajyanwa mu mwiherero aho bazafashwa n’inzobere zibisanzwemo, maze bikazasozwa kuwa 15 Ukuboza 2018 hahembwa abahize abandi muri buri kiciro.