Published Wednesday , on 10 April 2019, 11:47:00 by Christophe Hitayezu

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Mata 2019, abanyanyamakuru, abayobozi b’ibitangazamakuru, abakozi b’ibigo by’itangazamakuru n’inshuti zaryo bahuriye mu mujyi wa Kigali kwibuka ku nshuro ya 25 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hanaganirwa ku ruhare itangazamakuru ryayigizemo ndetse n’urwo rikwiye kugira mu kubaka igihugu.

Uyu muhango wateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu mujyi hagati ahazwi nka Car Free Zone rwerekeza muri KCEV (Camp Kigali) ahakomereje ibiganiro n’ibindi bikorwa byari byateganyijwe bijyanye no kwibuak.

Mbere yo gutangira urugendo, Barore Clephas uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) akaba n’umunyamakuru wa RBA, yibukije abitabiriye ko impamvu yo gutangirira iyi gahunda muri Car Free Zone ishingiye ku ngingo enye, zirimo kuba ari imbere y’ahahoze ibiro bya Perezida wa Repubulika (Perezidansi), kuba ari imbere y’ahahoze hakorera Radiyo RTLM yabibye amacakubiri igatiza umurindi ubukana bwa Jenoside, kuba ari iruhande rw’ahakoreraga Radiyo Rwanda ndetse no kuba hagaragaza ukwiyubaka kw’igihugu kuko ubu hagaragara amagorofa bitandukanye n’uko kera hasaga.

Mu biganiro byabereye Camp Kigali, hagarutswe ku kuba itangazamakuru ryarafashije ubutegetsi gukwirakwiza amakuru y’urwango kandi ko n’ubu hari abakibikora cyane cyane binyujijwe mu mbuga nkoranyambaga n’uburyo ibyo bikwiye kurwanywa. Ariko kandi hanashimwe urwego itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kugeraho nk’uko byanashimangiwe na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Umunyamakuru w’Umufaransa akaba n’umwanditsi w’igitabo ’L’agenda du Genocide’, Jean-François Dupaquier, avuga ko abakoreraga radio RTLM na Kangura batari abanyamakuru b’umwuga ahubwo ngo bari ibisambo byishakira indonke. Yagize ati “Umunyamakuru si umuhanzi, si umunyapolitiki, si umucamanza, ariko ni umukozi. Navuga ko hari abanyamakuru beza nubwo atari benshi, abenshi ni abo ntabonera izina, baba badashoboye ku buryo utabita abanyamakuru, baba ari abanebwe n’ibindi nka byo, usanga bene abo bantu ari ibisambo, abanyabinyoma, abasinzi…”


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Muri iki gikorwa hanasomwe amazina y’abanyamakuru 60 bishwe kubera kwitandukanya n’urwango. Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko bo baharaniye gukorera abanyarwanda, yagize ati "Baharaniye itangazamakuru ry’umuwuga rikorera abanyarwanda muri leta itarashakaga gukorera abanyarwanda, kubera ko bazize ubwoko bwabo kimwe n’abandi batutsi, barahagurutse barema barwanya ikibi batagendeye ku cyaba kivugwa nabo basa cyangwa bafite ibyo basangiye mu bihe bikomeye bari barimo. Icyo bari bafite ku Rwanda barakiruhaye kuko abari bafite mikoro barayikoresheje, abashoboraga kwandika baranditse, bahagaze ku kuri baba abanyarwanda bazima."

Abanyamakuru kandi basabwe kwimakaza ubunyamwuga bakirinda gutangaza inkuru batashishoje ku bwizererwe bw’aho bayakuye.