Published Wednesday , on 16 January 2019, 19:11:13 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri ahagana ku isaha ya saa cyenda z’i Nairobi mu gace ka Westlands, karimo hotel ya DusitD2 hagabwe igitero cyaje kwigambwa n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab, nyuma y’imivurungano no guhangana n’abarwanyi, uruhande rwa Leta ya Kenya rwatangaje abaguye mu bitero n’uko babashije kugarura ituze.


Abakorerabushake barimo baturisha umugore nyuma yo kubona umurambo wa mwene wabo

Nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Kenya, Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta mu itangazo ry’ihumure yageneye abaturage yavuze ko abaguye muri iki gitero ari abagera kuri 14, kandi babohoye hôtel nyuma yo kwica abagizi ba nabi bose.

Yagize ati "Baturage banjye ejo ,[ku wa Kabiri ], twaratewe, duterwa n’amabandi y’abanyabyaha yari agamije gutera ubwoba abaturage bacu no kubica, ubu ndemeza ko ibyo byarangiye Dusit complex [ahagabwe ibitero] ubu iri mu mutekano, ibyihebe byose byishwe. Kuri ubu abantu 14 b’inzirakarengane bambuwe ubuzima n’ibyihebe abandi barakomereka. Dufite agahinda gakomeye nk’abanyakenya, umutima wa buri wese wuzuye intimba ku bw’inzirakarengane zambuwe ubuzima. Turifuriza inkomere gukira vuba kandi tuzakomeza kubasengera. Turi igihugu kigendera ku mategeko amahame [...], Turi igihugu kitazibagirwa uwakomerekeje abana bacyo nk’umuyobozi nagira ngo ngaragaze ko twashoboye guhangana no gushyira hasi abaduteye kandi tweretse abanzi bacu n’amahanga yose ko dufite ubushobozi bwo guhangana n’uwadutera uwo ari we wese."

Yakomeje agira ati "Ntituzatuza, tuzashakisha buri umwe wese wagize uruhare muri ibi bitero kandi abiryozwe".


Ushinzwe umutekano yagaragaje ubutwari bukomeye.

Iyi Al Shabab yanigeze gukora igitero cyahekuye Kenya abanyeshuri bo muri kaminuza iherereye mu gace ka Garissa, bagera ku 150, hari muri 2015.


Ifoto yafashwe na camera z’umutekano y’abiyahuzi binjira mu nyubako.

Ubinyujije kuri twitter, mu itangazo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix rouge, wavuzeko ubu ufite inkomere zigera kuri 30 ukitaho, mu batabawe ari 700 gusa abamaze kumenyekana ko batakarije ubuzima muri iki gitero ari 14.


Umukozi wa Croix Rouge aha yarimo atanga ubufasha bw’ibanze ku nkomere

Ku ruhande rw’umutwe wa Al Shabab ntabwo uragira icyo ubivugaho, niba koko abarwanyi bawo bishwe n’uko banganaga.

Guhera ejo ku gicamunsi abantu bahungishwa, igisirikare cya Kenya cyahanganye n’abarwanyi bagabye igitero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu gusa Leta ntivuga niba hari ingabo zayo zatakaje ubuzima.


Imirambo yagejejwe ku buruhukiro bw’ibitaro bwa Chiromo i Nairobi

Mu bishwe mu b’inzirakarengane harimo abanyamahanga, umwe ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za America, undi mu Bwongereza.

Perezida wa Kenya yakanguriye abanyakenya n’abanyamahanga gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ubu umutuzo wagarutse kandi barinzwe cyane nta kibazo bakwiye kugira.