Published Thursday , on 23 April 2020, 21:04:39 by Naomi Irakoze Mugaragu

Bamwe mu baturage b’akarere ka Huye bavuga ko bifuza kugezwaho udupfukamunwa duhagije kugira ngo bahangane n’icyorezo cya COVID-19. Gusa bafite impungenge bifuza kumarwa n’inzego zibishinzwe.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda asaba abanyarwanda bose kwambara udupfukamunwa, igihe bari mu ngo n’igihe basohotse, nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwizwa ry’ icyorezo cya corona virusi.

Abaturage bamwe b’I Huye bavuga ko batunguwe no kumva ko agapfukamunwa karinda corona virus ku buryo bushimishije mu gihe icyo cyorezo kikigera mu Rwanda katigeze gashyirwa mu ngamba zarinda abantu. Gusa ngo biteguye kukagura nikaba kajyanye n’amikoro yabo.

Ngiruwonsanga Emmanuel, atuye I huye agira ati: ”nituza nkabona tugura bijyanye n’ubushobozi bwanjye nzatugura, nimba ntabishoboye nzatureka n’ubundi ntaho njya, nirirwa mu rugo. Ubundi se tuzajya tudusanga mu mabutike?”

Uwitwa Jonasi ati: “Hari uvuga ati nkanjye sinjya nsohoka, ndajya kukagura hejuru y’iki? Ariko basobanukiwe ko ari ingamba nziza yo kugira ngo corona irangire basubire mu kazi ntakuntu batabikunda. Abantu biteguye kukambara kuko barambiwe kuguma mu rugo”.

Naho Uwamahoro Joselyne, nawe wo mu karere ka Huye avuga ko bumvise akamaro k’agapfukamunwa ariko ko bafite impungenge ko twaba duke. Ati: “imbogamizi ni uko wenda dushobora kuza duhenze abantu bakabura uburyo bwo kutugura cyangwa tukaba duke ku isoko. Hari abo twaganiriye bambwira ko bagiye kudushaka bakatubura, tugasaba leta ko yakora twinshi abantu bose bakabasha kutubona kuko ari uburyo bwiza bwo kwirinda, ukarinda umuryango wawe, abaturanyi ndetse n’igihugu”.

Undi muturage nawe wo muri Huye witwa Nyiraneza Melanie, avuga ko udupfukamunwa ajya abona abatwambaye ariko we atarakambara akaba yibaza niba abantu bagira umwuka muke nabo batwambara bigakunda kuko nawe afite icyo kibazo.

Amabwiriza yo guhangana na corona virusi agenda avugururwa

Mu kiganiro yagiranye na RBA, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana Dr Sabin wa RBC yavuze ko ingamba zo kurwanya COVID-19 zigenda zihinduka bitewe n’aho icyorezo kerekeza ari yo mpamvu n’agapfukamunwa basanze kakwambarwa na bose kugira ngo ubwirinzi bwizerwe.

Dr Sabin kandi agaruka ku kijyanye no kwambara agapfukamunwa mu rugo, ati: “dutuye mu buryo butandukanye, umubyeyi n’abana niba bicaye mu nzu ntibivuze ngo batwambare, ariko hari ababa batuye mu gipangu kimwe ari imiryango irenze umwe, abo bakwiye kutwambara kugirango buri muryango urinde undi, kuko biba bisa n’aho bahurira hanze”.

Ku kijyanye n’ubushobozi bwo kugura udupfukamunwa, aha Dr Sabin yavuze ko hari abantu bafite ubushobozi bwo kuba bagura twinshi bagahaho n’abandi hakaba n’abandi uzasanga bakeneye ubufasha buruseho ku zindi nzego zibishinzwe. Naho ku barwaye indwara z’ubuhumekero Dr Sabin avuga ko bene uwo muntu akwiye gukurikiranwa na muganga atarinze kuguma mu rugo ngo yambare agapfukamunwa kugirango katanamutera ibindi bibazo.

Ku bijyanye n’aho udupfukamunwa tuzagurishirizwa, Dr Charles Karangwa uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti FDA avuga ko abantu bazajya badusanga muri za farumasi, amaguriro ya kijyambere “supermarket”, n’ibigo nderabuzima yemeza kandi ko hazakorwa uduhagije.

Agapfukamunwa kagomba gukoreshwa abantu bita no ku yandi mabwiriza yo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi gashoboka no kuguma mu rugo. Byaba ngombwa ko usohoka ugahana intera n’abo muhura byibura ya metero imwe.