Published Saturday , on 12 December 2020, 08:24:33 by Naomi Irakoze Mugaragu

Kuboneza urubyaro ni imwe muri serivisi y’ubuzima mu zatangwaga mu gihe cy’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abangavu basambanywa bagaterwa inda. Ubwo bwasozwaga twaganiriye na bamwe mu bangavu bo mu karere ka Huye baboneje urubyaro batubwira icyabibateye.

Igihozo Yguette ni umukobwa wabyaye afite imyaka 17, ngo ntiyari yaraboneje urubyaro ariko yageze kuri stade Huye ahasorezwaga ubukangurambaga, baramufasha. Ati: ”umukobwa yanjyanye hariya bahita bambonereza, nahisemo gukoresha urushinge rw’amezi atatu, ibyambayeho bwa mbere ntabwo nari mbyiteguye”.

Uyu kandi avuga ko umusore babyaranye yamwihakanye ubu akaba adafite ubushobozi bwo kurera umwana ku bw’imibereho y’iwabo, ariko ko polisi yamuhaye serivisi yo kumwandika ngo hashakishwe se w’umwana kuko atazi aho aherereye, iyo na yo ikaba ari imwe muri serivisi zahatangirwaga ijyanye n’ubutabera.

Mugenzi we Uwamahoro solange na we wabyaye afite imyaka 17, ngo uwo babyaranye amwitaho mu bushobozi bwe n’ubwo ataramubwira ibyo kubana, avuga ko kugirango ibyamubayeho bitazongera kumubaho yifatiye umwanzuro wo kuboneza urubyaro. Ati:”nagiye kwa muganga, ni ibinini bampaye kugirango ibyago bitazongera kungwirira, nagirango nzirerere umwana wanjye akure kugirango nyine ntazongera kubyara uyu atarakura”.

Ari aba twaganiriye ndetse n’abandi bakobwa bari bari aha banahawe serivisi isanzwe ihabwa abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18, yo kwandikwa ngo bajye bahabwa ubufasha butandukanye, burimo ubujyanye n’ubutabera nk’uko umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege abivuga.

Agira ati “Ni uburenganzira kugirango umwana agire uburenganzira ahabwa n’amategeko mu irangamimerere, igikomeye cyane iyo yabashije noneho kuvuga umubyeyi we icyo gihe dukorana n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, amakuru agatangwa hanyuma bagakurikirana icyo kibazo”.


Ange Sebutege, umuyobozi w’akarere ka Huye

Uwimana Antoinette umuyobozi wa Women for Women International Rwanda avuga ko ubutumwa buri gutangwa buhura cyane n’umushinga wabo witwa “Twiceceka” ko kandi intego yabo ya mbere kuri aba bana babyaye ndetse n’abatarabyara ari ukumenya kwifatira imyanzuro ndetse no kumenya ubuzima bw’imyororokere harimo no kuboneza urubyaro ku babyifuza. Ngo hirindwe inda zitateganijwe zugarije abakiri bato.

Ati: “Icya mbere ni ukubigisha kumenya kwifatira icyemezo, ariko n’ubuzima bw’imyororokere ni ingenzi, tubigisha kwirinda gusambana kugirango bagire uburere bwiza, agomba kumenya ngo umuntu asama ryari, akamenya umubiri we”.


Uwimana Antoinette, umuyobozi wa Women for Women International Rwanda

Ubu bukangurambaga ngarukamwaka bwatangiye taliki 25 Ugushyingo busozwa taliki 10 Ukuboza, insanganyamatsiko yabwo yagiraga iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa” bwakorewemo ibikorwa bitandukanye byo gufasha abakobwa babyaye bakiri bato aho 69 bahawe inkunga yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu irimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubudozi…, hatangwa ubujyanama ku bakobwa 240 bo mu mirenge ya Mukura, Tumba na Ngoma yo mu karere ka Huye, ndetse hanabaho guhuza abatanga serivisi n’abakobwa basambanyijwe.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buzakomeza gufatanya n’abaterankunga batandukanye barimo “keep care” mu rwego rwo gukomeza kwita kuri aba bakobwa ngo bumve ko ubuzima bukomeje.