Published Thursday , on 30 April 2020, 09:46:54 by Naomi Irakoze Mugaragu

Guma mu rugo ni imwe muri gahunda zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Koronavirus. Bamwe mu batuye mu karere ka Huye baganiriye n’umunyamakuru wa Nonaha, bavuga ko bagiriye imbogamizi muri iyi gahunda kuko batabasha gukora, ndetse bakaba nta n’inkunga y’ibyo kurya babona, bagasaba ko bakomeza izindi gahunda zo kwirinda ariko bakora akazi, batagumye mu rugo.

Umubyeyi utashatse kuvuga izina rye, usanzwe akora umwuga w’ubudozi mu karere ka Huye, avuga ko guma mu rugo yamuhungabanije cyane. Ubusanzwe yajyaga gutera ikiraka ku mashini akabona amafaranga atunga umuryango, ariko ubu ngo ntacyo bari gukora kuko imashini zifunze. Ati “icyiza ni uko iyi gahunda ya guma mu rugo yarangira tugasubira mu buzima busanzwe, bakadufungura tukaba twabasha gukora, kuko abantu benshi batunzwe no gukora, none se umuntu yaguma mu rugo nta kintu ari gukora, ni hahandi biteza ibibazo ugasanga abantu benshi bapfiriye mu rugo kubera inzara”.

Uwitwa Umumararungu Pacifique, usanzwe ukora akazi k’ubudije(DJ) akavuga ko bagerageje kubahiriza gahunda ya guma mu rugo n’ubwo hari abo abona badakunda kuguma mu rugo. Avuga ko yifuza ko leta yagira icyo ibafasha umuntu agasubira mu kazi. Ati: “ingamba zigakomeza, niba ari utwo dupfukamunwa bakatuduha ku biciro biri hasi, niba ari iyo alukolu cyangwa se n’ibyo bikoresho twifashisha bakabiduha ku biciro byo hasi, ariko tugakora, tunirinda nyine Korona”.

Uwitwa Tuyishime Innocent ukora muri papeterie, avuga ko we yagize amahirwe yo kuba atuye hafi y’iwabo ku buryo abona ibyo kurya, gusa ngo ku bw’abaturanyi be hari icyo yifuza, ati: “kuko nabonye iyi gahunda yo gutanga ibyo kurya ikorwa mu mugi wa Kigali gusa, aho ntuye nta muntu n’umwe ndumva bahaye ibyo kurya. Icyifuzo naha leta, ni uko yashyiramo ingufu no muri ibyo bice bindi nabo bakabageraho bakagira uko babagenza, kuko abantu bamerewe nabi”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko bukomeza gushyiramo imbaraga ngo inkunga ibonetse ihabwe abababaye kurusha abandi, ariko ko ubu inkunga iri kuboneka ari iya gahunda ziri gukorwa mu midugudu aho abagize icyo batanga gihabwa komite y’umudugudu ikaba ari yo igena abahabwa ubufasha ko nta bundi buryo bwateganijwe buri gukoreshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange aganira na Radio Salus yabisobanuye atya: “ni ubufasha bw’abaturage bishakamo n’abafatanyabikorwa b’umudugudu, ibindi biri gutangwa mu mugi wa Kigali ntabwo iriya gahunda irimo irakorwa hano mu karere ka Huye”.

Gahunda ya guma mu rugo yatangiye taliki ya 21 Werurwe 2020 ubwo hatangwaga ibyumweru bibiri, byashira hagakomeza kugenda hongerwa ho iminsi mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, iminsi iheruka kongerwaho ikaba igomba kurangira kuri uyu wa kane taliki 30 Mata 2020, abanyarwanda bose bakaba bategereje kumva igikurikiraho.