Published Wednesday , on 16 December 2020, 22:56:23 by Naomi Irakoze Mugaragu

Tumukunde Emmanuel na Kigenza Eddy ni bamwe mu bana babaga ku muhanda bakaza kuhakurwa n’umugiraneza Jean Paul Ndayishimiye Migambi, akajya kubarera, aba bombi bavuga ko bari barajyanywe mu muhanda n’ubuzima bubi bari babayemo iwabo.

Tumukunde w’imyaka 16 uvuka mu karere ka Nyaruguru ngo yabonaga ubuzima bwo mu muhanda buruta ubw’iwabo, ariko ko na none butari bwiza agereranije n’ubwo abayemo ubu agashima uwabumugejejeho, ndetse ngo na we azafasha nk’uko yafashijwe. Ati: “Jean Paul wamvanye ku muhanda we nzamusabira umugisha ku Mana ntacyo nabona muha, Mbona kuba mba hano nyine ari nk’Imana yabishatse yankuye ahantu habi, erega mu muhanda buriya mba mbona nta buzima buhaba! None se kuba wararyaga wambara ariko ukaba nta cyerekezo ufite nta shuri wiga, urumva ko ntacyo biba bimaze. Ubu mfite icyerekezo cyo kuzakura nkaba umugabo nanjye nkagira abo nzafasha nk’uko nanjye nafashijwe.”

Uyu kandi avuga ko namara kuba umugabo n’iwabo azabazamura, ibyo ahurizaho na mugenzi we Kigenza na we uvuga ko yajyanywe mu muhanda n’imibereho mibi yari iwabo kuko yakuze asanga se acuruza ibiyobyabwenge akaza gufungwa undi akarerwa na mukase bakaza kunaniranwa akigira mu muhanda, gusa ngo nagira icyo ageraho azafasha se dore ko nyina we atamuzi.

Kigenza kandi avuga ko ubuzima bwe ubu bwahindutse ari naho ahera ashima uwamukuye ku muhanda. Ati: “Ubuzima bwa mbere y’uko nza hano bwari bubi, mbura ukuntu niga bituma nsubira inyuma n’abo twiganye baransize, ubuzima bwo mu muhanda butandukanye n’ubwo ndimo hano, numva ningira icyo ngeraho nzazamura na papa, naho Jean Paul we sinabona icyo mushimira namusabira umugisha ku mana.”

Jean Paul Ndayishimiye Migambi urera aba bana avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kumara igihe yitegereza ubuzima bw’abana bari mu muhanda akumva agize igitekerezo cyo gutanga umusanzu wo kugirango icyo kibazo kigabanuke, ni ko gushinga umuryango UpChild-Rwanda organization ushinzwe gufasha abana gutegura ejo hazaza heza, ubu rero ngo yishimira ko bamubereye abana beza, kandi ngo imibereho yabo bayikesha Imana kuko nta bundi bufasha buhambaye babona. Agira ati: “Ni abana banjye, ni abana beza banyumva, usigira inshingano bakazubahiriza, ubufasha bwa mbere tubuhabwa n’Imana, icyo dukuramo ni umugisha. Gusa hari igihe umuntu aza nk’inshuti akadusura nk’urugero akavuga ati uku kwezi stock ni iyanjye…”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko n’ubwo butarabageraho ngo bubafashe ariko bubazirikana ko kandi icya mbere ari ukubashishikariza kujya mu miryango yabo. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciata, agira ati “Ni igikorwa gikomeye cyane akwiye n’irindi shimwe rirenze kumufasha kubatunga kuko n’ubundi arabatunze, ubundi ntabwo ari ikigo ni ubugiraneza yagize kuko ibigo bifata abana byavuyeho kugirango umwana arererwe mu muryango. Umwaka utaha tuzaba twagize icyo dukora, tuzaganira na we tumubaze icyo twamukorera n’icyo twakorera abana.”

Batangiye ibiganiro n’abana ari benshi haza kuvamo abumva inyigisho bataha iwabo, abandi birabananira bisubirira ku mihanda, kuri ubu Migambi arera abana 9, umukuru afite imyaka 16 ari mu mwaka wa kane, umuto afite 9 ari mu wa kabiri, bose biga mu mashuri abanza.