Published Wednesday , on 27 February 2019, 17:48:01 by Jean Claude Muvunyi


Ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019 byahawe amahugurwa agamije kubyongerera ubumenyi mu kugaragariza abakiriiya babyo raporo zigaragaza uko bihagaze kandi ku gihe.

Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho mu kigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (Capital Market Authority - CMA), Migisha Magnifique, yavuze ko aya amahugurwa agamije gutuma ibigo bigirirwa icyizere.

Ati “Wasangaga buri kigo gitanga raporo ku bakiriya ari uko umwaka urangiye kandi umukirirya aba ashaka guhora azi imikorere y’ikigo yaguzemo imigabane kuko kiba cyaramaze, agifitemo imigabane. Amakuru yizewe niyo akurura abakiriya”.

Uwimana Nicolas ushinzwe amategeko muri I&M Bank Rwanda yavuze ko kuba CMA yabazaniye inzobere ziturutse hanze ngo zibungure ubumenyi ku gutangaza amakuru akenewe n’abakiriya bigiye kuzana iterambere muri uyu mwuga wabo.

Ati “Aya mahugurwa azadufasha kumenya uko dutegura raporo zongerera icyizere abakiriya n’abifuza inzira nziza yo kuyanyuzamo ngo abagereho ku gihe”.

Isoko ry’imari ni imigabane ni aho abagurisha n’abagura imigabane n‘impapuro mvunjwafaranga bahurira bigizwemo uruhare n’abahuza.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abagera kuri 15,667 bamaze gushora imari yabo mu bigo by’imari n’imigabane.

Ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda stock Exchange hagati ya 2011 na 2015 bwagaragaje ko iri soko ryinjije asaga miliyari 395 z’amafaranga y’u Rwanda.