Published Saturday , on 5 May 2018, 18:29:44 by Christophe Hitayezu

Mu bihe byashije igiti cyakoreshaga gusa mu bwubatsi, gukora bimwe mu bikoresho nk’umuvure, inkono y’itabi, ingoma n’ibindi ariko akenshi bigakorwa mu buryo bwa gakondo ndetse ntibinakorwe nk’ishoramari ryakiza nyiraryo cyangwa igihugu mu buryo bugaragara, gusa ibi bimaze guhinduka kuko mu Rwanda hamaze kutangira bimwe mu bikorwa byashowemo imari nini kandi bininjiza menshi mu ngengo y’imari ya Leta.

Ibikorwa bifitanye isano n’ibiti n’amashyamba bimaze kuba bimwe mu bishorwamo imari itubutse kandi ikagarukira ba nyiri ibyo bikorwa, twavuga nk’ishoramari ryo gukora amapoto y’amashanyarazi i Nyanza ryatangijwe na kompanyi yitwa ’New Forest Company’, ni umushinga washowemo asaga miliyoni ebyiri n’igice z’amadolari ya Amerika zaguzwe ibikoresho birimo imodoka n’imashini gusa.

Ubuyobozi bwa NFC buvuga ko kuva bwatangira ibi bikorwa mu mwaka wa 2014 nta gihombo barigera bagira, buvuga kandi ko kuri ’metero kibe’ imwe y’ibiti bakoresha babikuye mu ishyamba ry’iriterano rikikije Pariki ya Nyungwe bayitangaho amafaranga asaga ibihumbi 10 y’u Rwanda yinjira muri Leta. Ariko kandi bakanasabwa gutera ibindi kugirango ishyamba rigume kubungwabungwa.

Ni umushingwa unafasha Leta kuko amafaranga yatangaga ku mapoto rwakuraga hanze y’u Rwanda yagabanutse kubera uru ruganda rutunganya asaga ibihumbi 120 ku mwaka. Uretse ibi kandi iri shoramari ryanakuya abasaga 350 mu bushomero.

Uretse uyu mushinga mugari kandi, hari n’abakorera ibikorwa bitunze benshi mu mashyamba kandi byinjiza menshi. urugero ni nk’ubworozi bw’inzuki, ubu bworozi butanga umusaruro ushimishije cyane iyo buri cyangwa bwegereye ishyamba kubera ko inzuki zihova indabo z’ibiti.

Hakizimana Vincent ushinzwe ibikorwa by’ubuvumvu mu ishyamba rikikije Pariki ya Nyunzwe (Buffer zone), yavuze ko ubu bworozi bumaze guteza imbere ku buryo bugaragara abavumvu basaga igihumbi bibumbiye mu makoperative, aba kandi ni abo ku gice cya Nyamagabe gusa.


Hakizimana Vincent ushinzwe ibikorwa by’ubuvumvu muri Nyunzwe

Bwana Hakizimana agira ati "Mbere twari ba rushimusi, twangiza ishyamba n’inyamanswa ziririmo, nta terambere byatugezagaho ariko ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyaje kutwigisha, kidufasha kwibumbira mu makoperative ndetse duhabwa n’ubumenyi, ubu byabaye ishoramari rikomeye twateye imbere kandi tunabera amaso Pariki ya Nyungwe, turi mu bayirinda aho kuyangiza".

Uretse ibi kandi, twakomoza no ku migano, umugano ukorwamo byinshi birimo intebe, imitako, uduti two gusukura mu menyo, ibitanda n’ibindi, uretse ibyo kandi hari n’ubwoko bw’imigano buribwa kandi bwageze no mu Rwanda.


Mu rwego rwo kurushaho guhanga imirimo nk’uko Leta yiyemeje ko buri mwaka imirimo 2000 mishya izajya ihangwa, hashyizweho ikigo i Masaka mu mujyi wa Kigali gitanga amahugurwa ku babyifuza, aya mahugurwa amara amezi atatu abantu biga gukora ibintu bitandukanye biva mu migano, uyarangije bamuha ibikoresho, ndetse n’andi mezi 3 amara mu kigo abikoresha kandi ahakorera ku buntu, yashira akajya gushaka aho akomereza umwuga we, ni uburyo bwafashije benshi kuba abashoramari badasabwa igishoro.

Uwimana Clarisse umaze amezi atatu yiga muri iki kigo agira ati "Narize ncikiriza amashuri, gusa nagiye kumva ku kagari bahamagaye urubyiruko rutiga cyangwa rudafite akazi ngo ruzaze kwiyandikisha ruhugurwe mu bumenyi ngiro, ni uko namenye aya mahirwe"

Mu bufatanye bw’u Rwanda n’ubushinwa, abashinwa bazanye ubwoko butanu bushya bw’imigano burimo n’ubw’iribwa n’abantu.

Amashyamba kandi afatiye runini igihugu cyane cyane ku musaruro w’icyayi cy’u Rwanda kimaze kuba ubukombe mu bihugu bimwe ku Isi, kugirango gitunganywe bisaba inkwi nyinshi kuko ari zo nganda za mbere zikoresha ibiti byinshi kuko gutunganya Toni imwe y’icyayi bisaba hafi amasiteri 3 y’inkwi nk’uko Hakuzimana Pierre Claver ushinzwe amashyamba y’uruganda rwa Sorwathe ruri mu karere ka Rulindo abivuga.

Gusa n’ubwo amashyamba ndetse n’ibikorwa biyashamikiyeho birimo amahirwe menshi y’ishoramari, haracyari imbogamizi ya bamwe mu banyarwanda batarabisobanukirwa, ugasanga bangiza amashyamba aho kuyabungabunga.

Uwizeye Emmanuel ushinzwe amashyamba muri Minisiteri yubutaka n’amashyamba, (MINILAF, avuga ko hari ingamba zo kubungabunga amashyamba mato by’umwihariko kuko ari nayo ari henshi kandi abangamiwe n’ibikorwa by’abaturage cyane, avuga ko hari udushyamba 207 mu gihugu hose tugiye kwitabwaho binyuze mu baturage baduturiye.

Uwizeye yagize ati "Muri utwo dushyamba 207 tugiye guhera kuri 20, abaturage batwegereye bishyire hamwe bahabwe ubushobozi, maze baturinde kandi binyuze mu bikorwa binabafasha kwiteza imbere"

Uwizeye Emmanuel ushinzwe amashyamba muri MINILAF

Dismas ushinzwe amashyamba mu kigo cy’igihugu cy’amazi n’amashyama, RWFA, avuga ko hazabaho no gushishikariza abaturage guhinga ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no gukoresha ubundi buryo bugezweho mu guteka atari ugukoresha inkwi cyangwa amakara gusa.

Ku bijyanye no kuba gukoresha Gaz, amashanyarazi n’ubundi buryo bugezweho bigihenze ku baturage benshi, Uwizeye avuga ko amakara atazacika ahubwo hagomba kunozwa uburyo akorwamo ku buryo umufuka wayo umara igihe kinini nk’inshuro ebyiri cyangwa eshatu ugereranyije n’igihe wamaraga, bikaba byafasha mu kubanya ibiti biyatwikwamo ku mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda amashyamba afite 29.6% by’ubuso bw’igihugu buriho ubutaka, intego ya Leta ni uko muri 2020 amashyamba azaba ari kuri nibura 30.