Published Wednesday , on 10 June 2020, 09:44:06 by Christophe Hitayezu

Indwara ya COVID-19 ni icyorezo gihangayikishije Isi kandi kitarabonerwa umuti n’urukingo, gusa kuba hari abayikira, byorohera abakwirakwiza amakuru adashingiye ku bumenyi bw’ubuvuzi ajyanye n’iboneka ry’umuti n’urukingo nk’uko byumvikana no muri bamwe mu batuye Akarere ka Karongi, gusa inzobere mu buzima zivuga ko bigira ingaruka ku ngufu abantu bashyira mu kuyirinda.

Amwe mu makuru yacicikanye bikaza kunyomozwa n’abaganga ko ari ibihuha ni abavugaga ko kunywa inzoga, icyayi kirimo indimu, Sawuna n’ibindi byaba birinda umuntu kwandura iyi ndwara.

Umukunzi Jules wo ku mubuga muri aka karere, avuga ko akurikije amakuru yumva, umuti utazarenza umwaka utabonetse, agira ati “Numvise ko nyuma y’umwaka umuti uzaba wabonetse, ariko sinzi ko uzagera kuri buri muntu wese waba uyifite, uzabona umukire ubashije kuwugura”.

Uwitwa Froduard we avuga ko yumva hari imiti ya Kinyarwanda, agira ati “Numva ngo abanyarwanda barayivura ariko mbona ari ukubeshya, kuvuza imiti ya Kinyarwanda ntabwo mbyemera”.

Andi makuru ku buvuzi yavuzwe cyane ni umuti wo mu gihugu cya Madagascar kugeza ubu utarasuzumwa ngo ubushobozi bwawo bwemezwe, hari kandi n’uwavuraga Malariya uzwi nka Kororokini watangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ko wakwifashishwa mu kuvura COVID-19, gusa uyu wo ubushakashatsi buherutse kugaragazwa n’abashakashatsi bo mu Bufaransa ni uko watera ibindi bibazo aho kuvura.

Dr. Nkeshimana Menelas ushinzwe agashami ko gukurikirana abagaragaweho iyi ndwara mu itsinda ryihariye riri guhangana na COVID-19 mu Rwanda, avuga ko abantu bakwiye kwima amatwi amakuru nk’aya atuma birara bakumva ko ari indwara yoroheje, agira ati, “Kugera ku muti bigira inzira bicamo, ndetse no kugera ku rukingo bigira inzira bicamo”.

Amakuru nkaya atuma hari abumva ari indwara isanzwe, nka Nyiramuzima Salume w’i Rubengera agira ati, “Twumva ko nta bantu benshi bapfa, twumva ko benshi bakira! Ubundi bazageraho bayifate nk’indwara nk’izindi. Ibi kandi bisa n’uwagize ati “Ubundi Korona ni indwara nk’izindi nk’uko za SIDA zaje”.

Dr. Jose Nyamusore Dr. Jose Nyamusore ushinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yibutsa ko nta muti nta n’urukingo COVID-19 ifite, ko ikivurwa ari ibimenyetso biba byagaragaye. Agira ati “Indwara irica kandi irica imbaga, kuyicyinisha ni amakosa akomeye, nta muti nta rukingo, abantu birinde kandi birinde cyane ugaragaje ibimenyetso ahamagare 114”.


Bimwe mu bizamini byafashwe mu murenge wa Bwishyura muri Karongi ngo byoherezwe i kigali gupimwa

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko amahirwe u Rwanda rufite yo kudatangaza ubuzima bwa benshi ari uko abanduye iyi ndwara babasha kuboneka hakiri kare bakitabwaho, bityo zigasaba abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kumenyesha vuba inzego z’ubuzima igihe hari ugaragaje ibimenyetso.

Imibare yo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2020, igaragaza ko abanduye COVID-19 ari 463, muri bo 300 bakaba barayikize, babiri bagapfa.