Published Saturday , on 21 April 2018, 20:59:46 by Christophe Hitayezu

Kuba isuku ari isoko y’ubuzima si imvugo nshya, yemwe no kuba inzego zitandukanye zikangurira abantu kugira ubwiherero bimaze kumenyerwa, ibi ni mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, bityo umwanya abantu bata bazirwaye bakaba bawukoresha biteza imbere.

Hari ubwo havugwa ingo zitagira ubwiherero ariko kandi ko hari n’ababufite ariko butujuje ibyangombwa, muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku byo ubwiherero bwo mu byaro [butari bumwe bwa kizungu] bukwiye kuba bwujuje kuko ari na bwo bufitwe n’abaturage benshi mu Rwanda.


Abarimo kubaka ubwiherero

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, avuga ko ubwiherero cyangwa se umusarani ugomba kugira umwobo ucukuye hagati ya metero 5 kugera kuri 6 kuko iyo ugiye hasi cyane muri metero 15 na za 20 na byo atari byiza kuko byanduza amasoko y’amazi.

Ubwiherero bugomba kuba butinze n’ibikoresho bikomeye atari ugushyiraho imitumba, butindishwa ibyatuma butateza izindi mpanuka, bugomba kandi kugira uruziga rw’akobo ko hagati umwanda umanukiramo gafite santimetero 35 z’uburebure na santimetero 15 z’ubugari.

Bugomba kugira igikuta cyubakiye, cyaba cyubatswe n’ibiti cyangwa se amatafari y’ubwoko ubwo ari bwo bwose, ariko urwo rukuta rukaba rutari munsi ya metero 2 z’uburebure kuko umuntu ugiye mu bwiherero akwiye kujyayo yemye atunamirije.

Ibigenderwaho na Minisiteri y’ubuzima ireba ubwiherero bwujuje ibisabwa n’ubutabyujuje bigaragaza kandi ko bugomba kuba busakaye n’amabati cyangwa amategura, bukinze kandi bupfundikirwa ndetse bukanagira igikoresho ubuvuyemo akarabiramo intoki kirimo amazi meza hari n’isabune.

Ubwiherero bwakagombye kuba bujya kuri metero 6 uvuye ku nzu abantu babamo n’iyo batekeramo, kandi bukaba nibura kuri metero 30 uvuye ku isoko y’amazi kugirango butanduza amasoko.

Mu igenzura rya vuba iyi Minisiteri ivuga ko ingo 54% ari zo gusa zifite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu gihugu, muri zo 57% zikaba izo mu cyaro, gusa mu byarebwe hakaba hatarimo ibiri mu gika kibanziriza iki.