Published Monday , on 11 November 2019, 20:31:06 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umutoza Maurizio Sarri wa Juventus yo mu Butariyani, na rutahizamu Christiano Ronaldo umubano wabo ukomeje gukemangwa. Ni nyuma y’uko Ronaldo avuye muri Stade yaberagamo umukino wabahuzaga na AC Milan, mu mukino yasimbujwe ku munota wa 55.

Nk’uko The guardian yabyanditse, ibi byo kumusimbuza bibaye ku nshuro ya kabiri kuko Ronaldo yanasimbujwe ku mukino Juve yatsinzemo 2-1 ikipe ya Lokomotiv Moscow mu mikino ya Champions League mu cyumweru gishize aho yasimbujwe amakipe akinganya 1-1.

Icyo gihe yagaragaye arakariye cyane umutoza Sarri, asa n’umubwira amagambo mabi.

Ibi byongeye kuba mu mukino wa shampiyona yo mu Butariyani, Serie A, ubwo Ronaldo yasimbuzwaga ku munota wa 55 hakajyamo Paolo Dybala , ubwo bahuraga na AC Milan kuri iki cyumweru.

Nta n’umwe wigeze umenya icyateye isimburwa rye hakiri kare, bamwe baketse ko Ronaldo yaba yasabye gukurwamo kuko wenda yari afite ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 77, Dybala ni bwo yanatsinze igitego rukumbi cyatumye Juventus igumana umwanya wa mbere.

Isimbuzwa rya Ronaldo ni ryo ryagarutsweho cyane hibazwa niba Sarri na Ronaldo batagicana uwaka.

Ronaldo agisimburwa yahise ajya mu rwambariro ntiyagumanye n’abandi ku ntebe y’abasimbura.

Umunyamakuru w’umutaliyani, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje amashusho yerekana Ronaldo asa n’aho atonganya umutoza we, Sarri. Abahanga mu gusoma ibyo yavugaga bagenekereje bavuze ko ashobora kuba yabwiye Sarri ati "Mva imbere".

Nyamara ku rundi ruhande hari umufana wavuze [abinyujije kuri Twitter] ko afite amakuru yizewe ko Ronaldo yari afite ikibazo cy’imvune kitatumye akomeza umukino.

Sky Sport yanditse ko Ronaldo yavuye kuri stade yaberagaho uyu mukino habura iminota 3 akigendera, ibi byafashwe nko gukongeza umuriro w’ihangana.

Aganira na Football Italia, umutoza Sarri yavuze ko nta gikuba cyacitse, ati "Mbere na mbere reka dushimire Ronaldo kuba yitanze bishoboka akagaragara kuri uyu mukino utari woroshye. Nabonye atameze neza mfata icyemezo cyo kumukuramo."

"Ibi ni ibisanzwe ku mukinnyi uwo ari we wese, kuva mu kibuga mbere y’igihe kandi yarakoze byinshi ngo agaragare mu mukino wose. Umukinnyi uwo ari we wese gusimburwa hakiri kare bimufata iminota nk’itanu afite umujinya mbere yo kubyakira."

N’ubwo bimeze gutya, ntabwo Ronaldo aratobora ngo avuge ikimuri ku mutima niba koko yari yavunitse cyangwa ari uburakari yari afite.