Published Saturday , on 19 October 2019, 10:39:27 by Christophe Hitayezu

Abana b’abakobwa bemeza ko kwigisha no gufashirizwa mu cyumba cy’umukobwa cyashyizwe muri buri kigo cy’ishuri byagabanyije ipfunwe baterwaga no kujya mu mihango, kuko akenshi abahungu babasekaga ndetse nabo bikaba ubwo babifata nk’uburwayi.

Ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children wageneraga ibikoresho by’icyumba cy’umukobwa ishuri ribanza ry’Intwali riherereye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge muri Kigali, abahiga bahamije ko gusobanukirwa, kuri bo ndetse no kuri basaza babo, byatumye ntawe ugisiba ishuri kubera imihango.

Tumukunde Safari Stella uhagarariye abana b’abakobwa muri iri shuri, avuga ko nta mwana ugisiba ishuri kuko ugiye mu mihango afashirizwa ku ishuri, agira ati, “Ntabwo twari dufite ibikoresho bihagije mu cyumba cy’umukobwa, turashimira Save the Children yadufashije kubibona. Umwana uzajya ujya mu mihango tuzajya tubasha kumwitaho kugirango akomeze amasomo ameze neza”.


Umunyeshuri uhagarariye abana b’abakobwa ashima akamaro k’icyumba cy’umukobwa

Uyu mwana avuga ko ntawe ugisiba ishuri nka mbere kubera ko ari mu mihango, agasobanura ko mbere abahungu babasekaga bikabatera ipfunwe bityo uwayigiyemo akumva atagera aho abandi bana bigana bari ngo batamuseka, ariko aho hagiriyeho kubitaho ku ishuri ndetse no gusobanurira basaza babo, byafashije abakobwa kumva ko ari ibisanzwe.

Igiraneza Ibrahim ni umwana w’umuhugu nawe wiga kuri iri shuri mu mwaka wa gatandatu, avuga ko abahungu bamaze gusobanukirwa ko kujya mu mihango atari igisebo, avuga ko mbere uwo byabagaho bamusekaga ariko ubu bitakiri cyane kuko basobanuriwe Ko ari ikimenyetso kigaragaza ko bakuze.

Uzamukunda Zamda ni umuyobozi w’ishuri ribanza ry’Intwali, avuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha kuko ubusanzwe babibona bigoranye barinze kwikora ku mufuka, agira ati, “N’ubwo ari ishuri ribanza ariko dufitemo abana bamaze gukura batangiye kujya mu mihango, ku buryo biriya bikoresho bizadufasha cyane mu gutuma umwana w’umukobwa wacu yumva nta kibazo afite.”


Uzamukunda Zamda, umuyobozi w’ishuri ribanza ry’Intwari

Avuga ko abana bamaze gusobanirirwa ko kujya mu mihango atari uburwayi kuko ku ishuri babibigisha ko ari ibisanzwe bigaragaza ko umwana w’umukobwa amaze gukura.

Uyu muyobozi w’ishuri avuga ko imbogamizi igihari ari uko nta bufatanye n’ababyeyi b’abana mu bumenyi bw’ubuzima bw’imyororokere, agira ati, "Iby’ubuzima bw’imyororokere usanga nta makuru abana babifiteho bakomora mu miryango yabo, kuko n’ibyo bazi ari ibyo baganiririzwa ku ishuri".

Habyarimana Juvenal ushinwe guhuza ibikorwa by’itorero ry’igihugu n’ubukangurambaga rusange mu karere ka Nyarugenge, avuga ko kugena icyumba cy’umukobwa ari ukumuha agaciro ndetse no kumutegura akiri muto, agira ati, “Aba bana bari mu cyiciro cy’imbuto z’u Rwanda, niyo mpamvu mu kubategura no kubitaho bigomba kugendana n’ibyo bazakenera, bitegurwe kare ndetse tubiteho kare”.


Habyarimana avuga ko iki gikorwa kigamije kwita ku bana b’abakobwa hakiri kare

Ishuri ribanza ry’Intwali ryigwamo n’abana 2686 barimo abakobwa 1209. Ibikoresho bahawe na Save the Children birimi Matela, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyambaro y’imbere n’ibindi, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunzi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.


Bimwe mu bikoresho bahawe


Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ribanza ry’Intwali