Published Tuesday , on 26 February 2019, 18:11:00 by Christophe Hitayezu


Mu ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare, yagaragaje kutishimira ibibazo bijyanye n’ubuhinzi akunze kumva – cyane cyane iby’imbuto – n’ubwo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine yagerageze kubitangaho ibisobanuro, byagaragaye ko bitanyuze umukuru w’igihugu ndetse asaba ko bihinduka.

Mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo, bamwe mu baturage b’i Nyamagabe bagarutse ku bibazo by’imbuto zitabagereraho igihe bikabakerereza ihinga, hari n’abavuze kandi ko ibageraho ihenda.

Tariki 13 Gashyantare 2019, umucuruzi w’inyongeramusaruro ukorera mu karere ka Ngororero witwa Tunguhore Elie, yabwiye NONAHA.com ko bari batarabona imbuto y’ibigori bahinga ndetse babwirwa ko nta n’irinjizwa mu Rwanda, nta cy’izere yagaragazaga ko bazahingira igihe iki gihembwe cy’ihinga. Akavuga ko n’iyo ije hari ubwo basanga yaraboze.

Mu mvugo y’umukuru w’igihugu byumvikanaga ko iki kibazo kimaze kurambirana, yagize ati “Iteka hahora hari ikibazo cy’imbuto, ntiziboneka, ntizibonekera igihe! Sinzi ikibazo kirimo ahongaho”.

Minisitiri Mukeshimana yasobanuye ko ibi bibazo byagiye biterwa ahanini n’ubushakashatsi ariko ko imbuto zigenda ziboneka, gusa ibi ntibyanyuze Perezida Kagame uko ubu bushakashatsi “butarangira” butuma ikibazo kimara igihe kirekire.

Ibi kandi byiyongereye ku kibazo ingemwe za Makadamiya, gusa Amb. Kayonga William uyobora ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) yasobanuye ko ikigo ayoboye cyabashije kubona ingemwe 14,000 gusa, ati “Gutera ingemwe za makadamiya biragora! Ubusanzwe zakeneraga bake ariko umwaka ushize igiciro ku isoko mpuzamahanga cyarazamutse bituma abakeneye kuzihinga biyongera”, ni ibisobanuro bitanyuze umukuru w’igihugu maze Amb. Kayonga yemera ko habayeho uburangare.

Mu bworozi, Perezida Kagame yavuze ko aka karere gafite inka nyinshi ariko usanga umukamo zitanga utagirira ba nyirazo akamaro, abizeza kuzabona aho amata yabo atunganyirizwa.

Gusura Nyamagabe, kuzirikana ijambo kwa Perezida Kagame


Ubwo Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyamagabe tariki 16 Nyakanga 2017 yiyamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, yabasezeranyije ko azasubira kubasura, avuga ku mpamvu z’uruzinduko rwe kuri uyu wa Kabiri, yagize ati “Mu byanzanye hano ni ukubasuhuza no kubashimira, n’ikiganiro cyo kuvugisha ukuri kugirango tumenye uko twakabaye dukora twikorera, uko dukwiye gufatanya hagati y’abaturage ubwacu ndetse no hagati y’abaturage n’ubuyobozi”.

Ku kibuga cya Nyagasenyi ahabereye uru ruzinduko abaturage bo batangiye kuhagera mu rukerera, uwitwa Mukankurunziza Clenia wo mu murenge wa Gasaka yatubwiye ko yizinduye, yagize ati “Twazindutse cyane nageze aha nka saa kumi n’imwe, morale yari yose byari byiza cyane kuko iyo umwana asanze umubyeyi aba yishimye cyane”, avuga ko ashima ko Perezida yabahaye umutekano kuko ubu baryama bagasinzira n’ufite icyo akora akagikora ntacyo yikanga, gusa akavuga ko yifuza ko hakongerwa ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri kuko “hari aho ugera ugasanga abana bicaye babyigana”.

Ntawuhiganayo Daniel w’imyaka 18 wari waturutse mu murenge wa Uwinkingi we yatubwiye ko yabyutse saa munani akagera kuri Stade ya Nyagasenyi saa kumi za mu gitondo, we nk’urubyiruko avuga ko mu murenge wabo hakongerwamo amashami y’imyuga, yagize ati “Nkanyje ishuri ryarananiye ariko numva nakwiga nka mekanike cyangwa ubusuderi, kuba mu murenge wacu hari ishuri ry’ubwubatsi gusa bituma abakenera indi myuga bayibura, bongeyemo andi mashami byadufasha”.

Ubukene n’igwingira i Nyamagabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure avuga ko mu karere ayoboye hakiri ikibazo cy’igwingiraku kigero cya 42% mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ni mu gihe mu gihugu hose iki kigero kiri kuri 38%.

Meya Uwamahoro Bonaventure yumva ikibazo cy’umuturage Perezida yari amaze gusaba ko akurikirana

N’ubwo kubona imirimo ari kimwe mu bifasha abaturage kwikura mu bukene no kubona icyo barya, Meya Uwamahoro avuga ko abaturage 1127 bagiye bamburwa na ba rwiyemezamirimo bagiye babakoresha mu bihe bitandukanye, atanga urugero ku biro by’akarere agira ati “Abarenga 50 bambuwe na rwiyemezamirimo wubatse ibiro by’akarere, bidutera ipfunwe gukorera mu karere hari abaturage bakubatse batarishyurwa, ibi biterwa n’imbogamizi zirimo n’amategeko kuko usanga hari ibiri mu nkiko biba bisaba gutegereza imyanzuro y’urukiko kugirango bikemuke”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko agendeye ku bushakashatsi bwa EICV5, uturere tune twa mbere mu kugira ubukene bukabije turi mu ntara y’Amajyepfo na Nyamagabe irimo, yongeraho kandi ko uturere 10 twabaye utwanyuma mu mihigo ari utwo muri iyi ntara na Nyamagabe irimo.

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase asuhuzana na Perezida Kagame ubwo yari ageze kuri Stade ya Nyagasenyi

Ku cy’imihigo Perezida Kagame yagize ati “Iyo mu mihigo Nyamagabe ikunze kuba mu ba mbere uturutse inyuma, ubwo birumvikana ko hari ikibazo tugomba gukemura, kuba abanyuma si ikibazo cy’imibare gusa ngo wumve ejo uzongeraho intambwe imwe ujye ku mwanya ukurikira, jye uko mbibona ni intambwe yo gukemura ibibazo dufite.”

Buri mwaka Nyamagabe ihabwa miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda zigenerwa ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, ni ubushobozi Perezida Kagame avuga ko budahagije ngo bugeze abantu aho bifuza kugera vuba, ariko ko nta mpamvu yo kutabukoresha neza kugirango bagere aho bushobora kubageza.


Abayobozi bakuru b’igihugu benshi bari baherekeje Perezida Kagame i Nyamagabe

Ku nshuro ya gatatu uyu mubyeyi yongeye gusuhuzanya na Perezida