Published Wednesday , on 13 February 2019, 13:09:00 by Jean Claude Muvunyi


Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 mu murenge wa Ndora hafi ya Gymnase y’Akarere ka Gisagara hatashywe ikibuga cy’umupira w’amaguru, aho ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Ndora yahatsindiye iy’umurenge wa Muganza ibitego 3-2.

Irahari Norbert ni Kapiteni w’iyi kipe y’umurenge wa Ndora yavuze ko nyuma y’uko bamaze imyaka itatu batsindirwa ku mukino wa nyuma ntibabashe guhagararira akarere, ngo ubu bizeye ko iki kibuga kizabafasha kwegukana igikombe.

Yagize ati “Twitwazaga ko dukinira ku bibuga by’abandi ariko ubu iyo mbogamizi yavuyeho kandi ubuyobozi bwacu buradushyigikiye ndetse tunafite abafana benshi”.

Ibi kandi biremezwa na Twagirayezu Dieudonne ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Gisagara aho yavuze ko kuba imbogamizi y’ikibuga yavuyeho nta yindi ntego uretse igikombe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Mumararungu Solange yijeje iyi kipe ubufasha bwose izakenera haba mu mikoro ndetse n’inama.
Iki kibuga cyubatswe ku nkunga y’Akarere ka Gisagara kikaba cyakira abafana basaga ibihumbi bine.

Nyuma y’iyi mikino y’umurenge Kagame Cup, Akarere kazahita gatangiza ikipe y’abana bato bazagafasha mu minsi iri imbere kuko gashaka gushyiraho ikipe izakina mu cyiciro cya kabiri nk’uko Twagirayezu Dieudonne ufite imikino mu nshingano ze yabitangarije Nonaha.com

Iki kibuga cyujuje ibyangombwa kikaba cyitezweho guhindura imibereho mu mikino y’abatuye Ndora bakarushaho kwiyumvamo siporo.

Abanyagisagara bari mu baturage bitabira imikino