Published Sunday , on 22 December 2019, 17:08:03 by Christophe Hitayezu

Umushinga wa FAO wo kurwanywa nkongwa idasanzwe hifashishijwe telefone zigezweho (Smartphones) watanze umusaruro ufatika ku bahinzi kuko bahamya ko umusaruro wiyongereye.

Uyu mushinga usojwe umaze imyaka ibiri ukorera mu turere dutandatu: Nyamagabe, Nyanza, Muhanga, Nyagatare, Kayonza na Rwamagana.

Ugizwe n’ibice bibiri, icya mbere ni ugutanga amakuru hifashishijwe ‘Application’ ishyirwa muri Smartphone, aho umuhinzi asura umurima we w’ibigori kabiri mu cyumweru, yabona aho akeka ko ari nkongwa akahafotora, ifoto ikajya ku bubiko rusange maze inzego zibishinzwe zikiga kuri iyo foto, aho yafatiwe, niba koko ari nkongwa idasanzwe bityo hagafatwa ingamba itaraba nyinshi ngo isakare ku buso
bunini.

Uburyo bwa kabiri ni ugufata nkongwa mu murima, ubusanzwe nkongwa iyo imaze gukura ivamo ibinyugunyugu bikura bigatera amajyi ari yo avamo izindi nkongwa, ubu buryo bwo kuzifata bufata ibinyugunyugu hifashishijwe udukoresho twabugenewe tumeze nk’utudobo, utu dukoresho dushyirwa mu murima, dufata ibinyugunyugu by’ibigabo kuko tuba twashyizwemo imiti ihumura nk’ibigore, bikinjiramo bigiye kubibangurira ntibibashe gusohoka.


Aka umuhinzi afite niko gakoresho gafata ibinyugunyugu bibyara nkongwa. Foto: FAO/Teopista

Harerimana Jean de Dieu wo mu murenge wa Matimba muri Nyagatare avuga ko ubu buryo bwagabanyije nkongwa idasanzwe bikabafasha kongera umusaruro, agira ati “Mbere hegitari nayikuragaho toni enye cyangwa munsi nkongwa yaratujujubije, ariko ubu tureza toni esheshatu ndetse uwakurikije neza amabwiriza akanakuramo zirindwi kuri hegitari”.

Umuyobozi wungirije uhagarariye FAO mu Rwanda, Dr. Otto Vianey Muhinda, avuga ko FAO yafashe iya mbere ikagaragaza ko bishoboka kurwanya nkongwa idasanzwe hadakoreshwejwe imiti gusa, hakifashishwa ikorenabunga.

Ngaboyisonga Claver uhagarariye akanama kihariye ko kurwanya nkongwa idasanzwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uyu mushinga wagaragaje ko kurwanya nkongwa bishoboka, kimwe mu bikomeye wafashije ari ukumenya amakuru hakiri kare ajyanye n’aho nkongwa iri n’ingano yayo hagafatwa ingamba itarangiza imyaka.