Published Saturday , on 2 June 2018, 15:10:53 by Jean Claude Muvunyi


Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku micungire inoze y’imihanda ihuza uduce tw’ibyaro, abafite aho bahuriye n’isanwa n’igenzurwa ryayo bavuze ko gushyiramo kaburimbo bizayifasha kuramba.

Ibi babitangaje ubwo Umuryango w’Ibihugu bw’u Burayi wasozaga ibikorwa byawo byo gutera inkunga u Rwanda mu mitunganyirize y’iyi mihanda.

Iyi gahunda yatangiye mu 2013 igasozwa ku itariki ya 30 Gicurasi 2018, isize u Rwanda rubonye imihanda migenderano ifite uburebure bwa 3824km ikoze neza.

Kabagambe Innocent ushinzwe ubugenzuzi mu kubaka no kubungabunga iyi mihanda yavuze ko kugira ngo iyi mihanda irambe igomba gushyirwamo kaburimbo, yagize ati "Tuzashyiraho igice kidahenze cyane kandi kizarinda iyi mihanda ugereranyije no gushyiramo ibitaka".

Rusingizandekwe Aimable ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe gucunga iyi mihanda yavuze ko bihaye intego ko muri 2028 nta muhinzi wo mu Rwanda uzaba agikora urugendo rurenze ibirometero bibiri ataragera ku muhanda umworohereza kugeza umusaruro we ku isoko. Ngo kugira ngo ibi bigerweho hakenewe imihanda ifite uburebure bw’ibirometero ibihumbi 30 (30,000km).

Akomeza avuga ko bizeye ko bizagerwaho kuko u Rwanda rushishikajwe no kwegereza abaturage ibikorwa remezo kandi hari n’abandi baterankunga bakomeje kurufasha barimo Banki y’isi izatanga asaga miliyoni mirongo itandatu z’amadorali.