Published Tuesday , on 24 July 2018, 23:34:20 by Christophe Hitayezu


Imiryango itari iya Leta yibanda ku buhinzi n’imirire igaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi gihangayikishije igasaba ko Leta yashyira ingufu mu kongerera ibihingwa intungamubiri (Bio-fortification). N’ubwo hari abavuga ko imirire mibi ituruka ku kuba nta biribwa bihagije mu gihugu, hari n’abemeza ko na bike bihari bidatunganywa ngo biribwe neza hakurikijwe imitegurire iboneye y’indyo yuzuye bikaba bitiza umurindi igwingira n’ibindi bibazo bituruka ku mirire mibi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nyakanga, mu biganiro byateguwe n’Umuryango w’abahinzi n’aborozi witwa Imbaraga ku bufatanye na Caritas Rwanda, bigahuza imiryango ihuriye kuri gahunda ya ’Voice For Change’ irimo Imbaraga, RDO, SNV Rwanda, ADECOR, DUHAMIC ADRI na Sun Alliance ku bufatanye na Leta y’u Buholandi, hunguranywe ibitekerezo ku byateza imbere imirire mu rwego rwo guhanga n’igwingira ndetse n’izindi ndwara zishingiye ku mirire mibi.

Dr. Sindi Kirimi Julius uhagarariye ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibijumba (CIP), avuga ko ikibazo cy’imirre mibi kidaterwa gusa no kubura ibiribwa, ko ahubwo hari no kugira ubumenyi buke ku miriri.

Agira ati "Bahoze bavuga ko igwingira riri ku kigero cya 38%, hari ababihuza no kubura ibyo kurya gusa, ariko natwe aha turi nitujya kurya urebye icyo buri wese yiyarurira, wabona ko ikibazo ari ubumenyi, nta wita ku bwoko bw’ibyo agiye kurya n’intungamubiri biha umubiri we".

Dr. Sindi Kirimi Julius asangwa benshi banakeneye kwigishwa gufata no gutegura indyo yuzuye bahereye ku byo bafite

Jean Ndirigue ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, waganirije abitabiriye ibiganiro ku bushakashatsi bwakozwe ku gihingwa cy’ikijumaba, yagaragaje ko igihingwa kimwe gishobora kongererwa intungamubiri ugifashe akaba abonye indyo yuzeye bitabaye ngombwa ko afata amoko menshi y’ibiribwa.

Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo, uyu ni Gafaranga Joseph, umunyamabanga rusange w’umuryango Imbaraga atanga ibitekerezo

Munyakazi Jean Paul, umuyobozi mukuru w’umuryango Imbaraga, avuga n’abanyarwanda muri rusange batarihaza mu biribwa, agira ati "Ntituragira ibyo kurya bihagije mu gihugu, urebye ibyo abashakashatsi bavuga usanga twihagije nko ku kigero cya 60%, naho si habi ariko n’ibihari ntibifite intungamubiri zihagije".

Munyakazi Jean Paul ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro

Ambasaderi w’u Buhorandi mu Rwanda, Frederique De Man avuga ko kongerera ibihingwa intungamubiri byafashije ibindi bihugu kurwanya imirire mibi, bikaba byafasha n’u Rwanda guhangana n’iki kibazo gituma hakigaragara imibare minini y’abana bagwingira.

Ambasaderi w’u Buhorandi mu Rwanda ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro